Mu Bwongereza, hakinwaga umunsi wa 12 wa Shampiyona waranzwe no gutsindwa kwa Manchester City, Arsenal yongera kubona intsinzi, mu gihe Manchester United yakiraga umutoza mushya.
Uyu munsi watangiye, Chelsea imeze neza itsinda Leicester City ibitego 2-1, mu gihe Arsenal yari imaze iminsi itameze neza, yatsinze Nottingham Forest ibitego 3-0.
Umunsi wo ku wa Gatandatu, wasojwe Manchester City inyagirirwa ku kibuga cyayo na Tottenham ibitego 4-0 yuzuza imikino itanu yikurikiranya itsindwa.
Ku Cyumweru, Manchester United y’umutoza mushya, Ruben Amorim wari uhanzwe amaso, yanganyije na Ipswich Town igitego 1-1, mu gihe Liverpool yatsinze bigoranye Southampton ibitego 3-2 ikomeza kwanikira izindi.
Liverpool yongereye ikinyuranyo, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31, irusha Man City umunani. Chelsea, Arsenal na Brighton & Hove Albion zose zinganya amanota 22. Ni mu gihe, Manchester United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 16.
La Liga: FC Barcelone yaratsikiye, Real Madrid ibona intsinzi
Shampiyona ya Espagne yarakomeje ku munsi wa 14 waranzwe no gutsikira kwa FC Barcelone.
Ku wa Gatandatu, FC Barcelone yishyuwe ibitego bibiri na Celta Vigo, banganya 2-2, Atlético de Madrid yatsinze Deportivo Alavés ibitego 2-1, mu gihe Valencia yatsinze Real Betis ibitego 4-2.
Ku Cyumweru, Real Madrid yatsinze Leganes ibitego 3-0, Kylian Mbappé yongera kubona igitego yaherukaga mu Ukwakira. Seville yatsinze Rayo Vallecano igitego 1-0, mu gihe Athletic Club Bilbao yatsinze Real Sociedad igitego 1-0.
FC Barcelone iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34, irusha Real Madrid ane gusa yo ifite umukino w’ikirarane. Atlético de Madrid ifite amanota 29, Villarreal ku mwanya wa kane n’amanota 25.
Bundesliga: Amakipe akomeye yitwaye neza
Shampiyona y’u Budage, Bundesliga yari igeze ku munsi wa 11 waranzwe no kwitwara neza ku makipe akomeye.
Ku wa Gatanu, Bayern Munich yatsinze Augsburg ibitego 3-0 byose bya Harry Kane wuzuzaga ibitego 50 amaze gutsinda muri iyi shampiyona akora n’amateka yo kubigeraho mu gihe gito.
Borussia Dortmund yanyagiye SC Freiburg ibitego 4-0, Bayer Leverkusen yatsinze Heidenheim ibitego 5-2, Eintracht Frankfurt itsinda Werder Bremen igitego 1-0, mu gihe Hoffenheim yatsinze RB Leipzig ibitego 4-3.
Bayern Munich iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29, ikurikiwe na Eintracht Frankfurt ifite 23, Leipzig ifite 21, Bayer Leverkusen ya kane ifite 20 na Dortmund ya gatanu ifite amanota 19.
Serie A: Abakeba baguye miswi, Napoli ikomeza kwitwara neza
Shampiyona y’u Butaliyani yakomeje ku munsi wa 13 waranzwe no kwitwara neza ku makipe akomeye.
Umukino w’umunsi wabaye ku wa Gatandatu, aho Juventus yanganyije na AC Milan ubusa ku busa, Inter de Milan inyagira Verona ibitego 5-0, mu gihe Atalanta yatsinze Parma igitego 1-0.
Indi mikino yabaye, Napoli yatsinze AS Roma igitego 1-0, Fiorentina itsinda Como ibitego 2-0, Lazio itsinda Bologna ibitego 3-0.
Napoli yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 29, ikurikiwe na Atalanta, Inter de Milan, Fiorentina na Lazio zose zifite 28 na Juventus ya gatandatu ifite amanota 25.
Ligue 1: Amakipe akomeye nta kosa yakoze
Shampiyona y’u Bufaransa yakomeje ku munsi wa 12 waranzwe no kudakora ikosa ku makipe akomeye.
Paris Saint-Germain yatsinze Toulouse ibitego 3-0, AC Monaco itsinda Brest ibitego 3-2, Marseille itsinda Lens ibitego 3-1, Lyon inganya na Reims igitego 1-1. Saint-Étienne yatsinze Montpellier igitego 1-0, mu gihe Lille yatsinze Rennes igitego 1-0.
Paris Saint-Germain iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32, ikurikiwe na AS Monaco ifite 26, Marseille ifite 23 na Lille ya kane ifite amanota 22.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!