Mu mpera z’icyumweru gishize, Shampiyona y’u Bwongereza yakomeje ku munsi wa 13 wasize Liverpool ikomeje kwanikira andi.
Umukino w’umunsi wabaye ku Cyumweru, warangiye Liverpool yatsinze Manchester City ibitego 2-0 bya Cody Gakpo na Mohamed Salah.
Manchester United yanyagiye Everton ibitego 4-0, Chelsea itsinda Aston Villa ibitego 3-0, Tottenham inganya na Fulham igitego 1-1. Ni mu gihe, Arsenal yanyagiye West Ham United ibitego 5-2.
Uyu munsi wasize Liverpool iri ku mwanya wa mbere ikomeje kongera ikinyuranyo, aho ifite amanota 34, ikurikiwe na Arsenal ifite 25 inganya na Chelsea ya gatatu.
Brighton & Hove Albion ifite amanota 23 inganya na Man City ya gatanu, mu gihe Manchester United igeze ku wa cyenda n’amanota 19.
La Liga: Barcelona yaratunguwe, Real Madrid irayisatira
Shampiyona ya Espagne yakomeje ku munsi wa 15, waranzwe no gutsindwa kwa FC Barcelona.
FC Barcelona yizihizaga imyaka 125 imaze ibayeho, gusa ibirori ntabwo byasojwe neza kuko Las Palmas yayitsinze ibitego 2-1, Atlético de Madrid inyagira Valladolid ibitego 5-0. Espanyol itsinda Celta Vigo ibitego 3-1.
Ku Cyumweru, Real Madrid yatsinze Getafe ibitego 2-0 bya Jude Bellingham na Kylian Mbappé. Real Sociedad yatsinze Real Betis ibitego 2-0, Athletic Club yatsinze Rayo Vallecano ibotego 2-1.
FC Barcelona yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 34, irusha Real Madrid inota inafite ikirarane. Atlético de Madrid iri ku mwanya wa gatatu na 32. Mu gihe Athletic Club ya kane ifite amanota 26.
Serie A: Napoli ikomeje kuyobora
Mu mpera z’icyumweru, Shampiyona y’u Butaliyani yakomeje ku munsi wa 14, waranzwe no kwitwara neza kwa Napoli ndetse no guhagarikwa ku mukino wa Inter de Milan na Fiorentina.
Ku wa Gatandatu, AC Milan yatsinze Empoli ibitego 3-0 na Bologna ibigenza uko imbere ya Venezia. Genoa yatsinze Udinese ibitego 2-0.
Ku Cyumweru, Napoli yatsinze Torino igitego 1-0, Parma itsinda Lazio ibitego 3-1, mu gihe Lecce yanganyije na Juventus igitego 1-1.
Umukino wa Inter de Milan na Fiorentina ntabwo warangiye kuko wasubitswe ku munota wa 17, nyuma y’aho Edoardo Bove arabiye mu kibuga akihutanwa kwa muganga, umusifuzi akemeza ko umukino usubikwa.
Ku wa Mbere, AS Roma irakira Atalanta saa 21:45.
Napoli ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 32, ikurikiwe na Atalanta, Inter de Milan, Fiorentina na Lazio zifite amanota 28 na Juventus ya gatandatu ifite amanota 26.
Bundesliga: Abakeba baguye miswi
Shampiyona y’u Budage yakomeje ku munsi wa 12 waranzwe no kunganya kwa Dortmund na Bayern Munich.
Aya makipe yombi yanganyije igitego 1-1, Bayer Leverkusen itsinda Union Berlin ibitego 2-1, Werder Bremen inganya na Stuttgart ibitego 2-2.
SC Freiburg yatsinze Borussia Monchengladbach ibitego 3-1, RB Leipzig inyagirwa na Wolfsburg ibitego 5-1, Mainz 05 itsinda Hoffenheim ibitego 2-0.
Bayern Munich iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30, ikurikiwe na Frankfurt irusha ane, Leverkusen ifite amanota 23 na Leipzig ya kane ifite 21. Dortmund na SC Freiburg zinganya amanota 20.
Ligue 1: PSG yaratsikiye, Marseille yitwara neza
Shampiyona y’u Bufaransa yakomeje ku munsi 13 waranzwe no gutsikira kwa Paris Saint-Germain.
Iyi kipe y’i Paris yanganyije na FC Nantes igitego 1-1, Rennes inyagira St Etienne ibitego 5-0, Brest itsinda Strasbourg ibitego 3-1.
Ku Cyumweru, Marseille yatsinze AS Monaco ibitego 2-1, Lyon inyagira Nice ibitego 4-1, Angers itsinda Le Havre igitego 1-0.
PSG iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 33, ikurikiwe na Marseille ifite 26 inganya na AS Monaco ya gatatu. Lille ifite 23 na Lyon ku mwanya wa gatanu n’amanota 22.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!