Mukanemeye Madeleine w’imyaka 103 y’amavuko, wo mu Murenge wa Save i Gisagara, ni umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo adashobora gusiba umukino wayo.
Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, ni uko uyu mukecuru arwaye ndetse yajyanywe mu bitaro.
Gatera yagize ati “Ararwaye. Arwariye mu Bitaro bya Kabutare. Bamujyanye mu bitaro ejo hashize.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bwa Mukura VS buri gutegura kumusura kugira ngo burebe aho ari, bunamenye ibijyanye n’uburwayi bwe.
Ati “Ni bwo tumenya igikenewe, tureba niba ikipe abamo umunsi ku munsi hari icyo yamufasha. Mukura VS ni umuryango kandi asanzwe ari umu-sportive, ni umukunzi w’Ikipe y’Igihugu.”
Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.
Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.
Mu 2022, Mukanemeye yabwiye IGIHE ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.
Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.
Mukanemeye w’imyaka 103 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ binyuze kuri radiyo.
Indi nkuru wasoma: Imibereho igoye n’uko yakinnye umupira w’amaguru: Byinshi kuri Mukanemeye wihebeye Mukura VS





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!