00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Mama Mukura’ yajyanywe mu bitaro

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 March 2025 saa 12:41
Yasuwe :

Umufana ukomeye w’Ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, arwariye mu Bitaro bya Kabutare byo mu Karere ka Huye.

Mukanemeye Madeleine w’imyaka 103 y’amavuko, wo mu Murenge wa Save i Gisagara, ni umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo adashobora gusiba umukino wayo.

Amakuru IGIHE yamenye ndetse yemejwe n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, ni uko uyu mukecuru arwaye ndetse yajyanywe mu bitaro.

Gatera yagize ati “Ararwaye. Arwariye mu Bitaro bya Kabutare. Bamujyanye mu bitaro ejo hashize.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bwa Mukura VS buri gutegura kumusura kugira ngo burebe aho ari, bunamenye ibijyanye n’uburwayi bwe.

Ati “Ni bwo tumenya igikenewe, tureba niba ikipe abamo umunsi ku munsi hari icyo yamufasha. Mukura VS ni umuryango kandi asanzwe ari umu-sportive, ni umukunzi w’Ikipe y’Igihugu.”

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.

Mu 2022, Mukanemeye yabwiye IGIHE ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.

Mukanemeye w’imyaka 103 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ binyuze kuri radiyo.

Indi nkuru wasoma: Imibereho igoye n’uko yakinnye umupira w’amaguru: Byinshi kuri Mukanemeye wihebeye Mukura VS

Mukanemeye Madeleine uzwi nka "Mama Mukura" arwariye mu Bitaro bya Kabutare i Huye
Ubwo Mama Mukura yifotozanyaga na Hakim Sahabo ukinira Ikipe y'Igihugu nkuru
Mukanameye "Mama Mukura" ahobera myugariro w'Amavubi, Niyigena Clement, ubwo Ikipe y'Igihugu ya U-23 yari yamusuye
Mu 2022, Amavubi U-23 yasuye Mama Mukura aho atuye i Save

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .