Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iherutse guhagarika Eric Ntazinda wari usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe nyuma y’amakosa y’imisimburize yabaye ku mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0.
Ni amakosa ubuyobozi bwa APR FC bwagaragaje ko akomeye nyuma yo gushyira mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi hari hemewe batandatu, bunavuga ko bugomba kwemera ingaruka.
Nyuma yo guterwa mpaga y’ibitego 3-0 kuri uyu mukino wari wayihuje na Gorilla FC, yatangiye gukora impinduka mu buyobozi, aho yahise igira Maj Kavuna Elias umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Si ubwa mbere uyu mugabo ahawe izi nshingano kuko yaziherukaga muri iyi kipe mu 2021.
Usibye uyu muyobozi kandi, APR FC yafashe icyemezo cyo kutongerera amasezeranp Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo muri iyi kipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona giheruka (2023/24).
Maj Kavuna asanze APR FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota ane mu mikino itatu imaze gukina, ikaba igomba guhura na Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!