Magufuli yemereye Shampiyona ya Tanzania gusubukura tariki ya 1 Kamena

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yemeye ko Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri icyo gihugu izasubukurwa tariki ya 1 Kamena nyuma y’amezi abiri n’igice ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ibikorwa bihuza abantu benshi birimo imikino byahagaritswe muri Tanzania kuva muri Werurwe hagati kubera icyorezo cya Coronavirus. Mu minsi ishize, Perezida Mugufuli yari yatangaje ko ari gutekereza uburyo imikino yakongera gusubukurwa.

Kuri uyu wa Kane, yabwiye abanyamakuru ko Shampiyona izasubukurwa tariki ya 1 Kamena.

Ati “Muri ibi bihe by’icyorezo, twakomeje kwiga, nta mukinnyi wishwe na Coronavirus muri Tanzania. Ndizera ko kuba imikino yaba iri kuba, byadufasha kurwanya icyo cyorezo.”

“Dufite ibyiciro bitandukanye bya siporo kuva ku bikuru kugera ku byo hasi. Nafashe icyemezo cyo gutanga uburenganzira ko imikino isubukurwa kuva tariki ya 1 Kamena…abantu bagomba gukina.”

Magufuli yasobanuye ko mu gihe iyo mikino izaba iri kuba hari amabwiriza agomba gukirikizwa ku bijyanye no kuyitabira kw’abafana.

Ati “Minisiteri y’Ubuzima n’iya Siporo zizatanga amabwiriza azakurikizwa ku bafana bareba imikino n’abashyigikira amakipe yabo. Tugomba kuzirikana gusiga intera hagati y’abantu kugira ngo hatabaho ikwirakwira rya virusi.”

“Ntabwo twakwifungira inzira...kuva tariki ya 1 Kamena, amarushanwa azasubukurwa.”

Ubwo Shampiyona ya Tanzania yahagarikwaga, Simba SC yari iyoboye n’amanota 71, ikurikiwe na Azam FC n’amanota 54 naho Yanga SC ari iya gatatu n’amanota 51.

Simba na Azam zakinnye imikino 28 mu gihe Yanga SC ifite umukino w’ikirarane.

Wekundu wa Msimbazi nk’uko Simba SC yitwa, ikeneye gutsinda imikino itanu gusa ubundi ikegukana igikombe cya 21 cya Shampiyona ya Tanzania, ikazahagararira iki gihugu muri CAF Champions League y’umwaka utaha w’imikino.

Muri Tanzania, hafashwe umwanzuro wo gusubukura Shampiyona mu gihe mu baturanyi bayo, Uganda, ho hafashwe umwanzuro wo kuyisoza imburagihe tariki ya 20 Gicurasi, igikombe gihabwa Vipers SC yari iya mbere, habura imikino itanu ngo shampiyona isozwe.

Muri Tanzania habarurwa abarwayi ba Coronavirus 509. Abamaze gukira icyo cyorezo ni 183 mu gihe abo cyahitanye ari 21.

Shampiyona ya Tanzania izasubukurwa tariki ya 1 Kamena nk'uko byemejwe na Perezida Magufuli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .