Magufuli arateganya gukomorera Shampiyona y’umupira w’amaguru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Gicurasi 2020 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu yasubukurwa, nyuma y’ibyumweru bitandatu ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kuri iki Cyumweru ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Ubutabera unashinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, Dr Mwigulu Nchemba, Magufuli yavuze ategereje inama z’abajyanama be gusa ku cyakorwa ku bijyanye no gusubukura imikino.

Ati “Natanze igitekerezo cy’uko twasubukura shampiyona yacu ariko abantu bagomba kurebera kuri televiziyo. Ntegereje impuguke ku nama zampa kuri iyo ngingo kugira ngo shampiyona yacu isubukurwe.”

Umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yagaragaye muri Tanzania tariki ya 16 Werurwe, nyuma yaho imibare itangira kwiyongera aho ubu igeze kuri 480. Uyu muyobozi, ntakozwa ibyo gufunga ibikorwa ahubwo avuga ko Imana izarinda abaturage b’igihugu cye.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baramunenze ku cyemezo yafashe, ndetse nk’ishyaka Chadema ryasabye abadepite baryo guhagarika kwitabira imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, na we ahita avuga ko nibabigenza gutyo, ibyo bahabwaga bigomba guhita bihagarara.

Ku wa 17 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yashyize hanze itangazo ryemeza igihe cy’iminsi 30 cyo kubuza ibikorwa bihuza abantu benshi birimo amashuri, shampiyona z’umupira w’amaguru, imikino, siporo, ibitaramo, inama n’andi makoranira rusange.

Magufuli yavuze ko ku bwe asanga abantu bagomba kumenyera kubana na Coronavirus nk’uko babana n’agakoko gatera SIDA kimwe n’izindi ndwara.

Yakomeje ati “Nta gihamya mfite ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri itandukanye bashobora kuzahazwa byoroshye n’icyo cyorezo cyibasiye Isi.”

Ubwo Shampiyona ya Tanzania yahagarikwaga, Simba SC yari iyoboye n’amanota 71, ikurikiwe na Azam FC n’amanota 54 naho Yanga SC ari iya gatatu n’amanota 51. Simba na Azam zakinnye imikino 28 mu gihe Yanga SC ifite umukino w’ikirarane.

Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Tanzania imaze ibyumweru bitandatu ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .