Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo. Amakuru avuga ko iyi mishahara ihwanye na miliyoni 8 Frw.
Madjaliwa yatangiye kwishyuza Gikundiro iyi mishahara muri Nyakanga 2024, aho icyo gihe yavugaga ko ariyo mpamvu adakina.
Iyi kipe ivuga ko yabuze Madjaliwa mu Ugushyingo 2023, ibyo we yise kujya kwivuza kuko yavunitse.
Rayon Sports ivuga ko yahagaritse kumuhemba nyuma yo kumufata nk’uwataye akazi kuko nta byemezo by’abaganga yagaragaje ko yivurijeho mu gihe raporo iyi kipe yabonye zigaragaza ko umukinnyi ari muzima.
Uyu Murundi yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023. Mu gihe gito yakinnye yarigaragaje cyane ndetse benshi ntibashidikanya ku mpano ye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!