Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro ku wa Kabiri, tariki ya 14 Werurwe 2023.
Nyuma yo kubona ko abana batandukanye bifuza gukina ruhago ariko bakazitirwa n’ubukene, Mulisa yashinze Umuri Foundation mu kubakundisha ishuri, umupira w’amaguru na siporo muri rusange.
Agaruka ku mpamvu yamuteye gushinga Umuri Foundation, Mulisa yatangaje ko umupira w’amaguru ari intwaro ikomeye ishobora guhindura imibereho ya muntu by’umwihariko umwana akaba yava ku rwego rumwe akagera rundi.
Yagize ati “Umupira w’amaguru ni intwaro ikomeye ishobora gukura abana ku muhanda, nta gishimisha aba bana mubona nko gukoranira hamwe bakina ruhago.”
“Duhereye kuri uru ruzinduko, dushobora kubaganiriza bagahindura imibereho yabo, iy’imiryango yabo bagasubira ku ishuri. Ni ibyo twese twifuza. Sinakwibagirwa ko urugendo rwanjye rwa ruhago rwatangiriye ku muhanda, ndizera ko byafasha cyane ndamutse nsubiye ku muhanda nkabakurura nkabazana kubereka impano zikomeye muri ruhago y’isi zabafasha kuba ibihangane mu hazaza habo.”
Abana bagize Umuri Foundation batunguwe no kubona abakinnyi babaye ibihangange ku Isi babasuye bakabaganiriza urugendo rw’ubuzima bwabo muri ruhago.
Aba ni Umunya- Sénégal, Khalilou Fadiga; Abanyafurika y’Epfo, Portia Modise na Lucas Radebe; Abanya-Ghana Asamoah Gyan na Kwadwo Asamoah; Umunya-Maroc, Houssine Kharja; Abanya-Nigeria, Perpetua Nkwocha na Pierre Webo, Umunya-Nouvelle Zélande, Maia Jackman; Umwongereza, Wes Brown n’Umunya-Brésil, Cafu.
Muri iki gikorwa cyabereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ibi bihangane byaconze ruhago mu mukino wari wuje akanyamuneza no gutebya kwinshi.
Cafu watwaye ibikombe by’Isi bibiri yatangaje ko gusura aba bana ari ingenzi cyane.
Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuza mu Rwanda tukaganira n’abana no kumenya akazi Mulisa Jimmy na Umuri Foundation ye bari gukora. Ruhago ni intwaro ishobora guhindura ubuzima bw’abantu ndetse wanabibona uburyo aba bana bari guhabwa uburezi, biga amasomo azahindura ubuzima bwabo bwose.’’
Umunyafurika y’Epfo, Potria Modise, ni umwe mu bihangange byasuye aba bana. Ni icyitegererezo ku bakobwa bakina muri Umuri Foundation dore ko yakinnye imikino 124, atsinda ibitego 101 mu rugendo rwe rwa ruhago.
Modise yashimiye Mulisa Jimmy watangije Umuri Foundation ndetse yerekana ko ari iby’agaciro kubona abana b’abakobwa bakina ruhago baterwa akanyabugabo na basaza babo.
Yakomeje ati “Twumvise ukuntu ubuzima bw’aba bana bwahindutse biciye mu gikorwa cya Mulisa, bibatera imbaraga no kubaha icyizere cy’iterambere mu buzima bwabo bw’ahazaza.’’
Umuri Foundation ni irerero riteza imbere siporo y’abana ryashinzwe na Mulisa Jimmy mu 2018. Uyu mugabo yakanyujijeho mu mupira w’amaguru muri APR FC, Ikipe y’Igihugu Amavubi no mu makipe atandukanye ku Mugabane w’u Burayi na Aziya.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!