Luc Eymael yahagaritswe imyaka ibiri, anacibwa amande nyuma yo kwita Abanya-Tanzania inguge

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryahagaritse imyaka ibiri uwari umutoza wa Yanga SC, Luc Eymael, kubera amagambo y’irondaruhu yatangaje akita abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania ko ari inguge.

Ku wa 26 Nyakanga nibwo Luc Eymael yavuze ayo magambo nyuma yo kunganya na Mtibwa Sugar igitego 1-1.

Yagize ati “Ntabwo nishimiye igihugu cyanyu [Tanzania]. Muri abantu batize nanze urunuka. Ntabwo mfite imodoka, WiFi cyangwa DSTV. Aba bafana ntacyo bazi ku mupira w’amaguru. Ni nk’inguge cyangwa imbwa zimoka gusa.”

Nyuma yaho, uyu Mubiligi w’imyaka 60 yahise yirukanwa na Yanga SC ndetse asabwa guhita ava ku butaka bwa Tanzania.

Kuri uyu wa Mbere Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko ryahagaritse uyu mutoza mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 z’ama-shilling ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyoni 3.3 Frw, kubera imyitwarire yagaragaje.

Ryagize riti “Komisiyo y’Imyitwarire muri TFF yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Luc [Eymael] mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 Tsh kubera amagambo y’irondaruhu yabwiye abafana ba Yanga SC.”

Si ubwa mbere Luc Eymael ahawe ibihano nk’ibi kuko na FERWAFA yigeze kumuhagarika mu 2014 ubwo yatozaga na Rayon Sports.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagruru muri Afurika y’Epfo (SAFA) na ryo ryagaragaje ko ritakifuza ko uyu mutoza yajya gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Luc Eymael yahagaritswe imyaka ibiri anacibwa amande nyuma yo kwita Abanya-Tanzania inguge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .