00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luc Eymael ashobora gusesa amasezerano afitanye na Rayon Sports

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 Gicurasi 2014 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Mu gihe amasezerano ye yagombaga kurangira muri ntangiriro za Nyakanga 2014, umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael wahagaritswe imikino 8 ashobora kuva muri iyi kipe nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’abayobozi be kuva kuri uyu wa Kabiri.
Eymael yagombaga gutoza Rayon Sports imikino y’igikombe cy’amahoro igeze muri 1/8 cy’irangiza ariko yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) imikino 8 n’ihazabu ry’ibihumbi 200 kubera uruhare yagize mu mvururu zakurikiye umukino na AS Kigali. (...)

Mu gihe amasezerano ye yagombaga kurangira muri ntangiriro za Nyakanga 2014, umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael wahagaritswe imikino 8 ashobora kuva muri iyi kipe nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’abayobozi be kuva kuri uyu wa Kabiri.

Eymael yagombaga gutoza Rayon Sports imikino y’igikombe cy’amahoro igeze muri 1/8 cy’irangiza ariko yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) imikino 8 n’ihazabu ry’ibihumbi 200 kubera uruhare yagize mu mvururu zakurikiye umukino na AS Kigali.

Kubera ibi bihano yahawe, amasezerano ya Eymael yagomba kurangira agifite imikino itatu atagomba gutoza.

Ibi byatumye Eymael asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kuganira ku hazaza he byaba ngombwa ko atongererwa amasezerano agahita asubira mu Bubiligi kuri iki Cyumweru.

Luc Eymael, umutoza wa Rayon Sports
Nyuma y'imvururu ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali, Luc Eymael yahagaritswe imikino 8

Aganira na IGIHE, Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko baganiriye n’uyu mutoza umwanzuro ukaba ushobora gufatwa kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati " Imikino yahagaritswe yari kurangira n’amasezerano ye yararangiye, turi kumvikana kuko yadusabye ko bishobotse yajya gushaka akandi kazi, ikigaragara ni uko ashobora gusubira iwabo."

Eymael agomba kwishyurwa ikirarane cy’umushahara w’ukwezi afitiwe cya miliyoni zisaga eshatu Rwf gusa ngo hazarebwa niba hari ibyo Rayon Sports yamuha ariko binyuze mu bwumvikane kuko nta ruhare ikipe yabigizemo igihe baba batandukanye.

Uyu mutoza wasimbuye umufaransa Didier Gomez da Rosa wari umaze kwerekeza muri Coton Sports de Garoua yo muri Cameroun yatoje umukino wa mbere batsinda AS Muhanga ibitego 4-2 byatumye iyi kipe yicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Luc Eymael yatoje Rayon Sports imikino 14 atsindwa umwe na Espoir FC anganya itatu; AS Kigali n’imikino ibiri ya champions league na AC Leopards de Dolisie yo muri Congo Brazzaville.

Eymael yatsinzwe umukino umwe muri 14 atsinda na APR FC
Thierry Hitimana na Mbusa Koumbi Billy barasigarana Rayon Sports

Ubwo yafataga Rayon Sports yari yahize kugera muri 1/8 cya CAF champions league asezererwa rugikubuita na AC Leoaprds de Dolisie, gutwara igikombe cya shampiyona aho yarangije ari uwa kabiri nyuma ya APR FC, gutwara igikombe cy’amahoro kigeze muri 1/8 cy’irangiza aho bazacakirana na AS Kigali tariki ya 4 Kamena 2014.

Uyu mutoza asize Rayon Sports igomba guhatanira igikombe cy’amahoro niba ishaka kongera guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, isabwa gusezerera AS Kigali na APR FC muri ¼ cy’irangiza.

Ubwo APR FC yashyikirizwaga igikombe cya shampiyona, Eymael yavuze ko mu gihe yaba avuye muri Rayon Sports ashobora kuvugana n’amakipe nk’ayo muri Tanzania, Misiri, Tuniziya n’ahandi.

Mbere yo kuza muri Rayon Sports, Eymael yari yasabye akazi muri Yanga yo muri Tanzania idafite umutoza nyuma yo kugenda kwa Hans Van Der Pluijm muri Arabiya Saudite.

Rayon Sports iraba itozwa na Mbusa Koumbi Billy na Hitimana Thierry basigaranye iyi kipe ubwo Gomez yagendaga batsinda Gicumbi na Kiyovu Sports ndetse na Marines ubwo Eymael yari yasubiye mu Bubiligi na Musanze ubwo uyu mutoza yari atangiye ibihano by’imikino 8.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .