00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen Mubarakh Muganga yatumye APR FC gushakira abakunzi bayo ibyishimo muri Maroc

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 12:43
Yasuwe :

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi bayo kuzitwara neza mu mukino bazakirwamo na RS Berkane ku Cyumweru.

APR FC izerekeza muri Maroc ku wa Kane, aho izajya gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup izakirwamo na RS Berkane.

Imyitozo y’iyi kipe yabaye ku wa Kabiri i Shyorongi, yakurikiwe na Chairman wayo, Lt Gen Mubarakh Muganga, wasabye abakinnyi kuzitawara neza mu mukino bafite ku Cyumweru.

Yagize ati “Murerekeza muri Maroc, ntabwo bijya binkundira cyane kubaherekeza ku bw’imirimo, ariko nzi ko intsinzi ihari. Nanjye nzaba mbakurikiye rwose. Dufite amahirwe menshi, abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu, barahazi, ibyo na byo biri mu byongera amahirwe.”

Yakomeje agira ati “Ibindi ni mu kibuga nk’uko abayobozi bacu b’icyubahiro bagiye babibabwira ko nta kipe tutakina na yo nka APR FC kuko twahawe byose kandi umubare w’abakinnyi uba ungana mu kibuga. Tariki 5 Ukuboza 2021 ni finale (umukino ukomeye umeze nk’usoza irushanwa) kandi bizagenda neza kuko murashoboye. Intsinzi kuri APR FC iteka.”

Muri ubu butumwa yahaye abakinnyi, Chairman wa APR FC yabashimiye uburyo bitwaye mu mukino ubanza, avuga ko uburyo basigaye bakina bitanga icyizere cyo kuzasezerera RS Berkane.

Ati “Sinabashije kuza gukurikira umukino wanyu ubanza kubera imirimo yamfatiriye ariko mba mbakurikira cyane. Amashusho narayarebye, mwitwaye neza kandi mwerekanye ko abana b’Abanyarwanda mushoboye. Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru cyane ari na byo biduha icyizere ko iriya kipe ko tuzayisezerera tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n’ingabo zishimye ku bwo kwitwara neza kwanyu.”

APR FC izerekeza muri Maroc n’indege yihariye bitewe n’uko iki gihugu cyafunze ingendo zose zo mu kirere kubera ubwandu bushya bwa COVID-19 bwiswe “Omicron”.

Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2021. Izakomeza hagati yazo, izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ya 2021/22.

Ubwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yahaga ubutumwa abakinnyi nyuma y'imyitozo yabaye ku wa Kabiri
Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed , akomoka muri Maroc
APR FC izerekeza muri Maroc ku wa Kane, iminsi itatu mbere yo guhura na RS Berkane mu mukino wo kwishyura
Rutahizamu Mugunga Yves atera umupira n'umutwe mu myitozo yabaye ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .