Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo batsindwaga na APR FC ibitego 2-1.
Ku munota wa 12 w’uyu mukino, Niyo David watijwe n’Intare muri Kiyovu Sports yafunguye amazamu, bihita bifungura amaso abakinnyi ba APR FC bashaka ibyuho by’Urucaca ngo babone uko bishyura.
Rumwe mu ruhande rwakoreshejwe ni urw’iburyo rusanzwe rukinaho Nizigiyimana Karim ’Mackenzie’, ariko wari wabanje hanze y’ikibuga kubera imyitozo mike nk’uko Lomami yabigarutseho.
Ati “Mackenzie yari amaze hafi ukwezi atari mu myitozo, yayitangiye ku wa Gatatu, ni yo mpamvu twamubanje hanze kuko uko umukino wagendaga ntabwo byari kuvamo.”
Uyu mutoza kandi wafashe ikipe iri mu bibazo yasobanuye ko mu mibare ye yari yatekereje ko Mbonyingabo Régis ‘Mbonyi’ aza kumufasha, ariko yanga gukina habura amasaha abiri ngo umukino ube.
Ati “Undi mukinnyi [Mbonyingabo Régis ‘Mbonyi’] twatekerezaga ko yahakina byageze ku munota wa nyuma yanze. Tubona nta yandi mahitamo tubanzamo uriya [Ishimwe Eric]. Kuba Mackenzie yabanje hanze rero nta kibazo kirimo.”
Lomami yakomeje avuga ko Mbonyingabo yari amaze iminsi atozwa kuba yakina ku ruhande, ariko we akomeza guhakanira ikipe yerekana ko atahashaka, biba ngombwa ko amushyira mu basimbura.
Amahitamo y’umutoza kuri uyu munsi yari yibanze ku bakinnyi bashya kandi bakiri bato ikipe yazamuye, byagize n’umusaruro kuko ari bo bafashije Kiyovu Sports mu mukino, dore ko na Niyo David wayitsindiye igitego.
Lomami avuga kuri aba bana, yagaragaje ko ari yo ntwaro izazahura Kiyovu Sports. Ati “Bariya bana bafite ejo heza bazakina. Urebye uwitwa Niyo David yadufashije cyane muri uyu mukino kuko azi umupira. Bose ni abakinnyi beza kuko muzababona ni bo bazafasha Kiyovu Sports.”
“Gahunda ya Kiyovu Sports ni ugutsinda umukino ku wundi. Uko twatsinzwe uyu munsi byarangiye, igihari rero ni uko duhise dutekereza umukino ukurikira, kandi tuzakina kurenza uko twakinnye ubu. Turashaka kuva ku mwanya wa nyuma ni cyo turi guharanira cyane.”
Kiyovu Sports ikomje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 ndetse n’umwenda w’ibitego 17. Izahura na Rayon Sports mu mukino ukurikiraho w’Umunsi wa 17.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!