00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lomami yafashwe n’ikiniga abajijwe ku mukino Rayon Sports yanyagiriwemo na Marines FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 January 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yafashwe n’ikiniga kuvuga biramunanira ubwo yagarukaga ku mukino ikipe ye yatsinzwemo na Marines FC ibitego 3-0 ku Cyumweru.

Marines FC yaraye itsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’umukino, Lomami Marcel wasigaranye Rayon Sports, yavuze ko batsinzwe kubera kubura bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bakina.

Ati “Ni byo dutsinzwe ibitego 3-0, aho byapfiriye nta handi ni uko twabuze umubare munini w’abakinnyi, urebye ni cyo cyatugoye mu kibuga. Twatsinzwe nk’ikipe, ndabizi byose biri ku mutoza, ariko n’abo twakinishije mwabonye ko mu bwugarizi harimo ikibazo. Hari abari bamaze iminsi barwaye ariko tugomba kureba umukino utaha.”

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abarimo Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’ wabonye ikarita itukura ku mukino wa Etincelles, Nishimwe Blaise na Muvandimwe Jean Marie Vianney bafite amakarita atatu y’umuhondo, kongeraho rutahizamu Essombe Willy Onana ufite imvune.

Abajijwe niba habayeho kwibeshya mu gukora impinduka nk’aho Mugisha François ‘Master’ yasimbuwe na Niyonkuru Sadjati, Rudasingwa Prince wari wasimbuye Mico Justin agasimburwa na Sekamana Maxime, Lomami yavuze ko atibeshye, ariko ageze hagati ikiniga kiramufata.

Ati “Nta kwibeshya byaba birimo, twifuzaga y’uko dusatira, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko aguma hariya hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine, yego hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma ni yo yatuzaniye ikibazo [yahise afatwa n’ikiniga kuvuga biramunanira ndetse arimyoza] ni uko.”

Nyuma yo gutsindwa na Marines FC, Rayon Sports ifite amanota 23 ku mwanya wa gatanu mu gihe izasoza imikino ibanza ya Shampiyona ihura na Gasogi United ku wa Kane, tariki ya 27 Mutarama 2022.

Umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yafashwe n'ikiniga ubwo yari abajijwe ku mukino Rayon Sports yanyagiriwemo na Marines FC
Rayon Sports yatsinzwe na Marines FC ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .