Mu mpera z’icyumweru gishize, Urucaca rwatandukanye n’umutoza Bipfubusa Joslin kubera umusaruro nkene. Ni nyuma y’aho yari asubijwe mu mirimo ariko ntibyagira icyo bitanga.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Kiyovu Sports yagize Lomami Marcel umutoza wayo mukuru, mu gihe Bagumaho Hamiss azamwungiriza.
Yahawe inshingano zo kuzahura iyi kipe iri mu bihe bibi cyane kuko kugeza ku munsi wa 13 wa Shampiyona, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani gusa.
Uyu mutoza yabaye uwa gatatu ugiye gutoza Urucaca muri uyu mwaka nyuma ya Bipfubusa na Malick Wade. Lomami ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga, aho yanyuze muri Rayon Sports, Gasogi United na Gorilla FC.
Mu mikino ibiri ya Shampiyona Kiyovu Sports isigaje ngo imikino yo kwishyura irangire, Urucaca ruzakira Vision FC ndetse izanasure Muhazi United.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!