00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lomami Marcel yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 December 2024 saa 12:27
Yasuwe :

Lomami Marcel yagizwe Umutoza wa Kiyovu Sports mu mikino ya Shampiyona isigaye, azungirizwa na Bagumaho Hamiss.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Urucaca rwatandukanye n’umutoza Bipfubusa Joslin kubera umusaruro nkene. Ni nyuma y’aho yari asubijwe mu mirimo ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Kiyovu Sports yagize Lomami Marcel umutoza wayo mukuru, mu gihe Bagumaho Hamiss azamwungiriza.

Yahawe inshingano zo kuzahura iyi kipe iri mu bihe bibi cyane kuko kugeza ku munsi wa 13 wa Shampiyona, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani gusa.

Uyu mutoza yabaye uwa gatatu ugiye gutoza Urucaca muri uyu mwaka nyuma ya Bipfubusa na Malick Wade. Lomami ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga, aho yanyuze muri Rayon Sports, Gasogi United na Gorilla FC.

Mu mikino ibiri ya Shampiyona Kiyovu Sports isigaje ngo imikino yo kwishyura irangire, Urucaca ruzakira Vision FC ndetse izanasure Muhazi United.

Lomami yitezweho kuzahura Kiyovu Sports iri ahabi
Lomami yanyuze muri Rayon Sports na Gorilla FC
Kiyovu Sports ikomeje kugira umwaka mubi cyane kubera ibibazo by'amikoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .