00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liverpool yegukanye igikombe cya 20 cya Shampiyona y’u Bwongereza

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 April 2025 saa 07:49
Yasuwe :

Liverpool FC yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 5-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cy’umwaka wa 2024/2025. Ni igikombe cya 20 mu mateka yayo ikaba yabinganyije na Manchester United nk’amakipe amaze kubitwara inshuro nyinshi.

Liverpool FC yegukanye iki gikombe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, mu mukino w’Umunsi wa 34 wa English Premier League mu gihe hasigaye imikino ine ngo irangire.

Liverpool yabanjwe igitego cyatsinzwe na Dominic Solanke ku munota wa 12, nyuma y’iminota ine gusa Luis Díaz ahita acyishyura mbere y’uko Alexis Mac Allister na Cody Gakpo bashyiramo ibindi igice cya mbere kitararangira.

Mu cya kabiri Mohamed Salah yakomeje kongera umubare w’ibitego ashyiramo icya kane, kikaba icya 28 yari yinjije muri uyu mwaka w’imikino gituma akomeza kuyobora abafite byinshi. Ku munota wa 69 myugariro wa Tottenham Hotspur, Destiny Udogie, yitsinze igitego cya gatanu.

Umukino warangiye ari ibitego 5-1, ibyishimo bitaha mu bakunzi ba Liverpool yaherukaga kwegukana iki gikombe mu myaka itanu ishize ariko nticyishimire neza kuko hari mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Iyi kipe kandi yacyegukanye nyuma yuko ku wa Gatanu, Arsenal iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona, inaniwe kwikura imbere ya Crystal Palace bikanganya ibitego 2-2.

Bisobanuye ko Liverpool FC ifite amanota 82, nubwo yatsindwa imikino yose isigaye, Arsenal ifite amanota 67 ntiyakuramo ikinyuranyo cy’amanota iyirusha agera kuri 15.

Liverpool itozwa na Arne Slot wayigezemo mu mwaka ushize wa 2024, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino 25, ikanganya irindwi mu gihe yatsinzwe ibiri gusa muri 34 imaze gukina.

Biteganyijwe ko iki gikombe Liverpool yegukanye izagishyikirizwa tariki ya 25 Gicurasi, ubwo izaba yahuye na Crystal Palace, dore ko ari bwo izaba yakiriye umukino wa nyuma muri uyu mwaka.

Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza yaherukaga kugitwara mu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho yasoje ifite amanota 99 ikurikiwe na Manchester City ifite 81.

Hashije imyaka 10 Liverpool iri mu bihe byiza, kuko mu mwaka w’imikino wa 2015/16 ari bwo yasoreje ku mwanya wa munani, indi myaka yose isoreza mu myanya iri hejuru y’uwa gatanu.

Wari umunsi w'amateka kuri Liverpool n'abakunzi bayo batuye mu mujyi wa Liverpool
Abafana bari benshi mu mihanda ya Liverpool mbere y'uko umukino utangira
Buri wese yifuzaga kubona Liverpool itwara igikombe nyuma y'imyaka itanu
Wari umunsi w'amateka utegerejwe na benshi mu bafana ba Liverpool
Liverpool yegukaniye igikombe ku kibuga cyayo cya Anfield
Abakinnyi ba Liverpool basohotse mu rwambariro bashagawe n'abafana
Liverpool yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza ku nshuro ya 20
Cody Gakpo yishimira igitego
Luis Díaz ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane Liverpool kwegukana igikombe
Ni umukino binjiyemo bafite icyizere
Abakinnyi ba Liverpool begukanye igikombe habura imikino ine
Alexis Mac Allister na Luis Diaz bishimira igitego cya gatatu
Abafana ba Liverpool bari benshi kuri Anfield
Mohamed Salah yakomeje kuyobora abafite ibitgo byinshi muri Premier League
Abafana bari bategereje ikipe ari benshi nyuma yo kwegukana igikombe
Alexis Mac Allister yishimira igitego cye
Cody Gakpo yatsinze igitego cya kabiri, Liverpool iyobora umukino
Luis Díaz yishimira igitego cya mbere cya Liverpool
Liverpool yanyagiye Tottenham kugira ngo yegukane Igikombe cya Premier League
Luis Díaz yatsinze igitego gifasha Liverpool kugaruka mu mukino
Tottenham yabanje igitego ariko ntiyahirwa mu mukino
Tottenham yananiwe guhagarika Liverpool mu nzira igana ku gikombe
Tottenham yananiwe guhagarika Liverpool mu nzira igana ku gikombe
Mohamed Salah yinjije igitego ahita ajya kwishimana n'abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .