Liverpool yari ku kibuga cyayo, yihariye umupira mu minota 24 ibanza, ariko igorwa no kubona aho icengera mu bwugarizi bwa Arsenal ndetse n’uburyo yabonye burimo umupira watewe mu izamu na Sadio Mané, busubizwa inyuma n’umunyezamu Bernd Leno.
Uyu rutahizamu w’Umunya-Sénégal yagize kandi amahirwe yo kudahabwa ikarita itukura ku nkokora yakubise Kieran Tierney.
Arsenal yakiniraga inyuma, yungukiye ku guhagarara nabi kw’abakinnyi b’inyuma ba Liverpool, umupira wahinduwe na Maitland-Niles uca kuri Virgil van Dijk mu gihe Andrew Robertson yawuteye ugafatwa na Alexandre Lacazette wahise aroba umunyezamu Alisson Becker ku munota wa 25.
Ibyishimo by’abakinnyi ba Arsenal ntibyamaze igihe kirekire kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Sadio Mané yishyuriye Liverpool ku mupira wahinduwe na Mohamed Salah, ukozweho na Leno usanga Mané ahagaze ku rundi ruhande rw’izamu.
Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, Liverpool yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Robertson ku mupira muremure wahinduwe na Trent Alexander-Arnold.
Liverpool yakomeje kuba hejuru mu mukino no mu gice cya kabiri, ariko Arsenal yakabaye yatsinze ibindi bitego bibiri ku buryo bwabonywe na Alexandre Lacazette, imipira yateye ikurwamo n’umunyezamu Alisson Becker.
Diogo Jota wasimbuye Sadio Mané, ni we watsinze igitego cya gatatu cya Liverpool ku munota wa 88, ni nyuma y’uko yari yahushije n’ubundi buryo bubiri bwiza.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko Liverpool iri hejuru mu buryo bwose kuko ari ikipe imaranye igihe kandi yamenyeranye.
Ati “Twakinaga mu gice kinini cy’umukino, ariko ukuri ni uko bari hejuru yacu mu buryo bwinshi. Wabibona mu mpande zitandukanye. Nishimiye uburyo ikipe yahanganye, igakomeza kwizera ko bishoboka. Uru ni urwego tugomba kugeraho. Bamaranye imyaka itanu, ariko twe ni amezi make. Turacyafite urugendo rurerure muri byinshi.”
Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool igira amanota icyenda mu mikino itatu, yiyunga ku yandi makipe abiri, Everton na Leicester City, na yo amaze gutsinda imikino yayo yose muri Premier League.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!