Liverpool yanyagiye Chelsea, ishyikirizwa igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 30 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Liverpool yaraye itsinze Chelsea ibitego 5-3, ishyikirizwa igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yegukanye nyuma y’imyaka 30.

Liverpool yari yakiriye uyu mukino w’umunsi wa 37 kuri Anfield yari itarimo abafana nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’igitego cya mbere yatsindiwe na Naby Keïta ku munota wa 22, ikipe y’umutoza Jürgen Klopp yasoje igice cya mbere ifite ibitego 3-1, aho ibindi byatsinzwe na Trent Alexander-Arnold ku mupira w’umuterekano ndetse na Gini Wijnaldum ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina.

Olivier Giroud yatsindiye Chelsea igitego kimwe mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka mu gihe Roberto Firmino yatsinze icya kane nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, akaba ari nacyo gitego cya mbere cya Premier League yatsindiye kuri iki kibuga muri uyu mwaka w’imikino.

Christian Pulisic wasimbuye, yagize uruhare mu gufasha Chelsea kwishyura ibindi bitego bibiri, Tammy Abraham atsinda icya kabiri mu gihe uyu musore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze igitego cya gatatu.

Habura iminota itandatu ngo umukino urangire, Alex Oxlade-Chamberlain yatsindiye Liverpool igitego cya gatanu ku mupira wahinduwe na Andy Robertson.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Chelsea itakaza umwanya wa gatatu imbere ya Manchester United na yo yagize amanota 63 nyuma yo kunganya na West Ham United igitego 1-1.

Liverpool yegukanye igikombe cya Premier League ku wa 25 Kamena, yagishyikirijwe nyuma y’uyu mukino muri Stade yambaye ubusa.

Kapiteni wayo, Jordan Henderson, yagishyikirijwe na Sir Kenny Dalglish wari umutoza wa Liverpool ubwo yaherukaga kwegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza mu 1990.

Abakinnyi n’abatoza bishimiye iki gikombe bari kumwe n’imiryango yabo yari yahawe uruhusa rwo kwitabira ibi birori.

Nta bandi bafana bari bahari cyangwa hanze ya Anfield yakira abantu ibihumbi 53, nyuma y’uko polisi ya Merseyside yari yababujije guhurira hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Igikombe Liverpool yegukanye ni icya 19, ikaba yaragitwaye hasigaye imikino irindwi mu gihe ifite amanota 96 ndetse ikaba isigaje umukino umwe izahuramo na Newcastle ku Cyumweru.

Naby Keita yafunguye amazamu mbere y'uko amakipe yombi afata akaruhuko ko kunywa amazi
Wijnaldum na Naby Keita bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba Liverpool barimo Firmino na Van Djik bashimira Naby Keita
Trent-Alexander Arnold atera umupira w'umuterekano wabonetse ku ruhande rwa Liverpool, ukavamo igitego cya kabiri
Umunyezamu wa Chelsea, Kepa Arrizabalaga areba umupira ugana mu izamu
Sadio Mane asanga bagenzi be bishimiraga igitego cya kabiri
Wijnaldum atsindira Liverpool igitego cya gatatu ku ishoti yatereye mu rubuga rw'amahina
Olivier Giroud yatsindiye Chelsea igitego kimwe mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Roberto Firmino atsinda igitego cya kane cya Liverpool
Firmino yari amaze umwaka umwe adatsindira igitego i Anfield
Tammy Abraham aroba umunyezamu Alisson Becker ku gitego cya kabiri cya Chelsea
Christian Pulisic yishimira igitego cya gatatu cya Chelsea
Alex Oxlade-Chamberlain yatsindiye Liverpool igitego cya gatanu
Umutoza wa Liverpool Jürgen Klopp yishimira intsinzi n'igikombe nyuma y'umukino
Kapiteni wa Liverpool, Jordan Henderson, ateruye igikombe nyuma yo kugishyikirizwa na Sir Kenny Dalglish
Abakinnyi n'abatoza ba Liverpool bishimira igikombe iyi kipe yegukanye nyuma y'imyaka 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .