Ni umukino w’amakipe ahangana cyane muri iki gihugu, by’umvikana ko wari uhanzwe amaso cyane by’umwihariko Man United yari mu rugo.
Liverpool yatangiye umukino isatira bikomeye ndetse ku munota wa karindwi, Trent Alexander Arnold yatsinze igitego ariko umusifuzi yifashishije VAR aracyaranga.
Mu minota 20, umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Manchester United yiharira umupira.
Ku munota wa 34, Casemiro yatanze umupira nabi, Liverpool iwuzamukana yihuta cyane, Mohamed Salah awuhindura imbere y’izamu akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 35.
Nyuma y’iminota mike, Casemiro yongeye gutakaza umupira Alexis Mac Allister awucomekera Díaz nawe awuha Salah wahise awuhindurana ubwenge bwinshi imbere y’izamu, Luis Díaz atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 43.
Igice cya Mbere cyarangiye Liverpool yatsinze Manchester United ibitego 2-0.
Iyi kipe y’i Merseyside yakomerejeho no mu gice cya kabiri. Kobbie Maino yatakaje umupira ufatwa na Dominik Szoboszlai wawucomekeye Salah atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 55.
Ku munota wa 63, Bruno Fernandes yazamukanye umupira yihuta awuhindura imbere y’izamu Joshua Zirkzee ashyizeho umutwe umunyezamu Allison Becker umupira awukuramo.
Iyi kipe y’i Manchester yakomeje gushaka uko yagerageza kubona igitego ariko kirabura. Umukino warangiye Liverpool yatsinze Manchester United ibitego 3-0.
Ni umukino wa kabiri iyi kipe yatsinzwe kuko ifite amanota atatu ku icyenda, mu gihe The Cops imaze gutsinda imikino yose uko ari itatu.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Chelsea yanganyije na Crystal Palace igitego 1-1, Newcastle itsinda Tottenham ibitego 2-1.
Nyuma y’imikino itatu, Manchester City iyoboye urutonde n’amanota icyenda inganya na Liverpool, zikurikiwe na Brighton inganya amanota arindwi na Arsenal ndetse na Newcastle United.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!