00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liverpool yahabwaga amahirwe, yananiwe kwikura imbere ya Manchester United

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 January 2025 saa 10:44
Yasuwe :

Liverpool yanganyije na Manchester United ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Bwongereza "Premier League" wabereye ku kibuga cya Liverpool, Anfield, ku Cyumweru, tariki 5 Mutarama 2025.

Uyu ni umukino watangiye mu bihe bigoye kuko abafana benshi b’aya makipe ndetse n’aba ruhago bibazaga niba uza gukinwa kubera ikirere kitari kimeze neza mu mujyi wa Liverpool.

Ikibuga cyaje gutunganywa umukino urakinwa, ndetse wari umukino ubereye ijisho ry’abawurebye kuko amakipe yombi yahanganaga bikomeye kurenza uko Liverpool yari yahawe amahirwe yo gutsinda biyoroheye.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu cya kabiri ni bwo amakipe yakoze ibikomeye kuko Lisandro Martínez yafunguye amazamu ku munota wa 52, ariko ku wa 59 Cody Gakpo ahita acyishyura.

Yifashishije penaliti, Mohamed Salah yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool ku munota wa 70, gusa kiza kugomborwa na Amad Diallo wa Manchester United uri kuyifasha cyane aho rukomeye.

Umukino warangiye Liverpool inganyije na Manchester United ibitego 2-2, ikomeza kuyobora Premier League n’amanota 46, irusha amanota atandatu Arsenal ya kabiri.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu munsi, myugariro Trent Alexander-Arnold uri kugana ku mpera y’amasezerano ye, yagaragaje urwego ruri hasi kuko nta mupira n’umwe yigeze yambura umukinnyi wa Manchester United.

Mu myaka 10 ishize, Amad Diallo ni we mukinnyi rukumbi wabashije kubona igitego kuri Manchester City na Liverpool azisanze iwazo kandi mu mwaka umwe w’imikino wa Premier League.

Salah yagize ibitego 18 n’indi mipira 13 yatanze mu mikino 19 yagaragayemo, akaba ariwe mukinnyi ubikoze wenyine akanyura kuri Luis Suárez wagize uruhare mu bitego 30, ubwo mu 2013/14 yinjizaga 23 agatanga n’imipira irindwi ivamo ibindi.

Liverpool ya mbere ifite umukino w’ikirarane izahuramo na Everton, na wo ukaba warasubitswe kubera ikirere cyari kimeze nabi muri uyu mujyi.

Ni mu gihe Manchester United yagize amanota 23 ku mwanya wa 13, izakurikizaho Arsenal muri FA Cup, tariki ya 12 Mutarama 2025.

Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego
Liverpool yananiwe kwikura imbere ya Manchester United
Mohamed Salah yinjije igitego cya 18 mu mikino 19
Amad Diallo yarokoye Manchester United
Lisandro Martínez yafunguriye amazamu Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .