00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liverpool yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 4 May 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Liverpool yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, itsinze Villarreal CF ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wa ½ .

Umukino ubanza wabereye mu Bwongereza, Liverppol yatsinze Villarreal CF ibitego 2-0 bityo urugendo rwa ½ rusiga ibitego 5-2.

Villarreal yatangiye itsinda hakiri kare kuko ku munota wa gatatu nibwo Boulaye Dia yafunguye amazamu, Francis Coquelin ashyiramo ikindi ku munota wa 41.

Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Fabinho ku munota wa 62, Luiz Diaz ashyiramo ikindi ku munota wa 67 mu gihe Sadio Mane yashimangiyemo ikindi ku munota wa 74.

Igice cya mbere cy’umukino cyabaye kibi kuri Liverpool yinjijwe ibitego 2-0 mu minota 41 gusa. Bavuye kuruhuka nibwo imibare ya Villarreal yabaye mibi itangira kuganzwa.

Umutoza wa Liverpool, Jürgen Norbert Klopp yahise, yakoze impinduka mu gice cya kabiri Diogo Jota akuramo ashyiramo Luiz Diaz.

Kuza kwa Luiz byafashije Liverpool kubona imipira igana mu busatirizi kurusha uko byari bimeze kuri Jota, byorohera abarimo Mohammed Salah kwisanzure.

Abakinnyi ba Liverpool bagiye bagorwa no kwinyagambura hagati mu kibuga kuko abakinnyi ba Villarreal bakinaga bica umukino wa Jürgen Klopp.

Byageze mu minota 75, Jürgen Klopp afite umukino wose mu ntoki akuramo Thiago Alcantara ashyiramo Curtis Jones.

Izindi mpinduka zasize Naby Keita asimbuwe na Jordan Henderson mu gihe Andrew Robertson yahaye umwanya Konstantinos Tsimikas.

Aba bakinnyi bazanye imikinire yo gukina umupira w’imbaraga no kwihutisha umupira no kwima amahirwe abakinnyi ba Villarreal.

Imibare imaze kuba mibi kuri Villarreal CF, yatangiye gukora amakosa binaviramo Étienne René Capoue kubona ikarita itukura.

Impinduka zakozwe n’umutoza mukuru wa Villareal, Unai Emery ntacyo zamufashije nyuma yo kuba yari amaze kubona ko ikipe ya Liverpool yatangiye gukomera.

Raúl Albiol, Pervis Estupiñán, Boulaye Dia na Gerard Moreno basimbuwe na Paco Alcácer, Manu Trigueros, Samuel Chukwueze, Alfonso Pedraza na Serge Aurrier.

Liverpool izahura n’ikipe iva hagati ya Manchester City na Real Madrid mu mukino ukinwa kuri uyu wa Gatatu. Umukino ubanza, Manchester City yatsinze Real Madrid ibitego 4-3.

Umukino wa nyuma uzakinwa tariki 28 Gicurasi 2022 kuri Stade y’igihugu cy’u Bufaransa mu gace ka Saint-Denis.

Liverpool ibitse UEFA Champions League esheshatu, iyiheruka mu 2019.

Villarreal yari ifite uburyo igora Liverpool hagati mu kibuga mu gice cya mbere
Villarreal yakinnye umukino w'imbaraga mu gice cya mbere gusa
Ni umukino waranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi
Abakinnyi ba Villarreal bari babizi ko guhagarika Liverpool ari ugupfa no gukira
Umufaransa w'imyaka 22 akaba myugariro wa Liverpool, Ibrahima Konaté, yagowe bikomeye mu gice cya mbere
Trent John Alexander-Arnold yahinduye imipira myinshi mu gice cya mbere ariko ntiyabyara uburyo bw'igitego
Naby Keita (8) yari yahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga
Mohammed Salah yafashije Liverpool kugera ku mukino wa nyuma
Icyizere cya Villarreal cyari cyinshi mu gice cya mbere
Liverpool irashaka UEFA Champions League ya karindwi
Francis Coquelin wakiniye Arsenal yatsinze igitego mu gice cya mbere
Digo Jota amaze iminsi ahabwa amahirwe yo gushaka ibitego bya Liverpool kurusha Divok Origi na Roberto Firmino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .