Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Umutoza wa Liverpool, Klopp yatangaje ko azatandukana n’iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino asigajemo imikino ine, nyuma y’imyaka isaga icyenda.
Akimara gutangaza ko atazaguma muri Liverpool, icyari gikurikiyeho kuri benshi ni ukwibaza aho azerekeza n’uwamusimbura muri iyi kipe agakomeza igitinyiro cyayo no kongera ibigwi ifite.
Mu bamaze kwegerwa harimo Umuholandi Arend Martijn Slots umaze imyaka itatu muri Feyenoord Rotterdam.
Abandi bashobora kujyana n’uyu mugabo w’imyaka 45 harimo Sipke Hulshoff usanzwe ari umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi na Etienne Reijnen uzaba ushinzwe kugenzura umusaruro w’ikipe.
Muri uyu mwaka w’imikino Arne Slot amaze gukina imikino 44, aho yatsinzemo 29, anganya irindwi ndetse anatsindwa indi umunani. Ni umwaka yasezerewe muri UEFA Champions League ndetse no muri Europa League.
Mu yandi makipe yanyuzemo harimo na AZ Alkmaar yo mu Buholandi yatoje hagati ya 2019 na 2021.
Agiye gusimbura Klopp wageze muri Liverpool mu 2015 akahakorera amateka akomeye ndetse akigarurira n’igikundiro cy’abafana b’iyi kipe.
Mu myaka umunani yari ayimazemo, yayihesheje Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 30, anatwarana na yo UEFA Champions League ya gatandatu, na yo yaherukaga kwegukana mu 2005.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!