Shampiyona y’u Bwongereza yakomeje ku munsi wa 17 waranzwe no kwirangaraho ku makipe menshi uretse Liverpool yatangiye no kuzanikira.
Umukino w’umunsi wabaye ku Cyumweru, warangiye Liverpool yanyagiye Tottenham ibitego 6-3 ikomeza kugaragaza ko ishaka igikombe bikomeye.
Kuri uyu munsi kandi, Manchester United yatsindiwe mu rugo na Bournemouth ibitego 3-0, Chelsea inganya na Everton ubusa ku busa. Arsenal yanyagiye Crystal Palace ibitego 5-1, Manchester City itsindwa na Aston Villa ibitego 2-1.
Liverpool yatangiye kuzanikira kuko iri ku mwanya wa mbere n’amanota 39 ikurikiwe na Chelsea irusha ane ndetse na Arsenal irusha atandatu.
Manchester City ikomeje kubura intsinzi igeze ku mwanya wa karindwi n’amanota 27, mu gihe Man Utd ari iya 13 n’amanota 22.
La Liga: Atlético de Madrid yafashe umwanya wa mbere
Shampiyona ya Espagne yakomeje ku munsi wa 18 waranzwe no gutsindwa kwa FC Barcelona itakaza umwanya wa mbere.
Umukino w’umunsi, Atlético de Madrid yatsinze FC Barcelona ibitego 2-1, iyikura ku mwanya wa mbere, Real Madrid yatsinze Seville ibitego 4-2, Athletic Club Bilbao yanganyije na Deportivo Alavés igitego 1-1.
Uyu munsi wasize, Atlético de Madrid yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 41, irusha inota Real Madrid ya kabiri ndetse n’amanota atatu FC Barcelona. Athletic Club Bilbao iri ku mwanya wa kane n’amanota 36.
Serie A: Amakipe akomeye yitwaye neza
Shampiyona y’u Butaliyani yakomeje ku munsi wa 17, waranzwe no kwitwara neza ku makipe akomeye bityo n’urutonde ntirwahinduka.
Napoli yatsinze Genoa ibitego 2-1 na Lazio ibigenza utyo imbere ya Lecce. Atalanta yatsinze Empoli ibitego 3-2, Juventus itsinda Monza ibitego 2-1, AC Milan yatsinze Verona igitego 1-0, mu gihe AS Roma yanyagiye Parma ibitego 5-0.
Inter de Milan irakira Como ku wa Mbere, saa 21:45.
Nta mpinduka zikomeye zabaye ku rutonde rwa Shampiyona kuko Atalanta irakicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 40, irusha abiri Napoli ya kabiri. Inter de Milan ni iya gatatu na 34 inganya na Lazio ya kane.
Juventus iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 31, mu gihe AC Milan iri ku mwanya wa munani n’amanota 28.
Bundesliga: Amakipe nta kosa yakoze
Shampiyona y’u Budage yakomeje ku munsi wa 15 waranzwe no kwitwara neza ku makipe akomeye.
Bayern Munich yanyagiye RB Leipzig ibitego 5-0, Mainz 05 itsinda Frankfurt ibitego 3-1, Bayer Leverkusen inyagira Freiburg ibitego 5-1. Borussia Dortmund yatsinze Wolfburg ibitego 3-1.
Bayern Munich irakicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 36, ikurikiwe na Bayer Leverkusen ifite 32, Frankfurt na RB Leipzig zinganya 27, mu gihe Dortmund iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 25.
Iyi shampiyona igiye kuba ihagaze kubera iminsi mikuru, izasubukurwa tariki ya 11 Mutarama 2025.
Ni mu gihe Shampiyona y’u Bufaransa yo itakinwe kuko bamaze kujya mu minsi mikuru, izasubukurwa tariki ya 3 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!