Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Bwongereza hakinwaga Umunsi wa 21 muri Shampiyona ‘Premier League’, nubwo Arsenal na Brighton & Hove Albion zigifite imikino 20.
Gutungurana gukomeye kwabayemo ni uko ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023, ubwo Arsenal yajyaga ku kibuga Goodison Park cya Everton ikahatsindirwa.
Uyu mukino warimo ishyaka ryinshi ntiwahiriye Arsenal FC kuko yatsinzwe igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na James Tarkowski ku munota wa 60.
Ibi byahise bizamura Everton biyikura mu murongo utukura, kuko abafana bari bakoze imyigaragambyo mbere y’umukino bereka ubuyobozi ko batishimiye umwanya iriho.
Arsenal FC yatakaje umukino yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 50, byahaga amahirwe Manchester City kuba yagira icyo ikora ku mukino wayo ikagabanya ikinyuranyo cy’amanota atanu kiri hagati yazo.
Ntabwo ariko byagenze kuko Tottenham Hotspur yayifatiranye ku kibuga Tottenham Hotspur Stadium ikayitsinda igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 15 gitsinzwe na Harry Kane.
Uyu rutahizamu w’Umwongereza yahise arenga kuri Jimmy Greaves mu bamaze gutsindira Spurs ibitego byinshi [267] mu gihe uyu wa kabiri yinjije 266.
Kane w’imyaka 29 amaze gukina imikino 416 kuva atangiye kuyikinira mu 2011 mu gihe nyakwigendera Greaves yakinnye 379 hagati ya 1961 na 1970.
Igitego yatsinze Manchester City cyatumye Kane yuzuza ibitego 200 muri Premier League, aba uwa gatatu ufite byinshi inyuma ya Wayne Rooney (208) na Alan Shearer (260).
Muri uyu mukino Manchester City yasatiriye izamu rya Spurs ariko inanirwa kubona inshundura.
Uku gusatirwa cyane kwaje kuvamo amakarita menshi y’umuhondo ku ruhande rwa Tottenham, byaje no kuyiviramo kubona itukura yahawe Cristian Romero ku munota wa 87.
Ku rundi ruhande, Liverpool FC ikomeje kuba mu mazi abira ndetse no kugana aho umwanzi yifuza kuyibona.
Ku wa Gatandatu ni bwo yakiriwe na Wolverhampton Wanderers. Ni umukino wagoye cyane Liverpool kuko ku munota wa gatanu gusa Joël Matip yari yamaze kwitsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 12, myugariro wa Wolverhampton Wanderers, Craig Dawson, yatsinze igitego cya kabiri, mbere y’uko Rúben Neves ahabwa umupira na Adama Traoré mu gice cya kabiri agashyiramo icya gatatu.
Gutsindwa ibitego 3-0, biraganisha ahantu habi Liverpool FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29 gusa.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi i Manchester no hirya no hino ku Isi, akanyamuneza kari kose ku bakunzi ba United yatsindaga Crystal Palace ibitego 2-1.
Igitego cya mbere cyagiyemo hakiri kare cyane, kuri penaliti yatewe neza na Bruno Fernandes mu gice cya mbere. Marcus Rashford uherutse kwegukana igikombe cy’umukinnyi w’ukwezi, yashyizemo icya kabiri ku munota wa 62, ariko Crystal Palace itangira gukanguka ngo yishyure.
Aha ni ho haje no guturuka ikarita itukura yahawe Carlos Henrique Casemiro [Casemiro] imwe mu nkingi za mwamba Manchester United ifite, biza no kuvamo ibibazo byatumye yishyurwa igitego kimwe, gusa yihagararaho icyura amanota atatu, ashimangira umwanya wa gatatu.
Chelsea FC yagaragaje ko ikina umukino mwiza, ariko utagira umusaruro kuko yananiwe kubona amanota atatu kwa Fulham mu mukino warangiye ari 0-0.
– Real Madrid yatakaje, FC Barcelone iramwenyura
Mu mpera z’iki cyumweru gishize muri Shampiyona ya Espagne ‘La Liga Santander’ hakinwaga imikino y’umunsi wa 20. Umukino ukomeye wabimburiye indi wahuje Atletico Madrid na Getafe warangiye ari 0-0, Ikipe ya Diego Simeone ikomeza kuzibukira inzira iyiganisha ku gikombe.
Real Madrid iri ku mwanya wa kabiri yakinaga na Mallorca iri ku mwanya wa 10, ariko inanirwa kwikura imbere ya yo. Wari umukino ukomeye ku mpande zombi kuko umusifuzi Alejandro Hernandez, yawutanzemo amakarita y’umuhondo 10.
Nacho Fernández yitsinze igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 13, Real ikomeza gusatira ishaka kwishyura iza no kubona penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Vinicius Junior mu rubuga rw’amahina, gusa Marco Asensio ayiteye umunyezamu Predrag Rajković ayikuramo.
Mukeba wayo FC Barcelone yari amahirwe yayo yo kongera ikinyuranyo kiri hagati yazo, kuko yahise inyagira Sevilla ibitego 3-0. Ni ibitego byatsinzwe byose mu gice cya kabiri bigizwemo uruhare na Jordi Alba [58’], Pablo Gavira [70’] na Raphael Raphinha [79’].


– Paris Saint-Germain idafite Kylian Mbappé na Neymar yitwaye neza
Nk’andi makipe yose muri Shampiyona ya ‘Ligue 1’, Paris Saint-Germain yakinaga umunsi wa 22, ariko ikagira ikibazo cy’uko iza kwitwara idafite ba rutahizamu bayo bakomeye barimo Kylian Mbappé na Neymar Junior bavunitse.
Iyi kipe ibifashijwemo na Achraf Hakimi na Lionel Messi bayiboneye ibitego byishyura icyo yari yatsinzwe na Branco Van den Boomen wa Toulouse, umukino urangira ari 2-1.
Indi mikino yabaye muri iyi Shampiyona, Olympique Lyonnais yatsinze ES Troyes AC ibitego 3-1, mu mukino ukomeye Losc Lille itsinda Stade Rennais F.C. 3-1 mu gihe Marseille ya kabiri yatsinzwe na OGC Nice iri ku wa munani ibitego 3-1.


– Mu Butaliyani amakipe akomeye yarigaragaje
AS Roma yatsinze umukino yari ifitanye na Empoli ibitego 2-0. Byashyizwemo na Roger Ibañez na Tammy Abraham bose baherejwe imipira na Paulo Dybala.
Mu mukino w’amakosa menshi wabonetsemo n’amakarita abiri atukura kuri Atalanta, Sassuolo yawucyuyemo amanota atatu ku gitego 1-0. Ku Cyumweru, Napoli yihereranye Spezia iyitsinda ibitego 3-0, harimo icyatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia na bibiri bya Victor Osimhen.
Iyi kipe yashimangiye umwanya wa mbere ku manota 56 irusha Inter iri ku mwanya wa kabiri amanota 13.

– Borussia Dortmund na Bayern München zatanze isomo
Ku wa Gatandatu, Borussia Dortmund yakinnye na Freiburg iyinyagira ibitego 5-1 ndetse iyi kipe yatsinzwe, yanahawe amakarita abiri atukura.
Rugikubita ku munota wa 17, myugariro Kiliann Sildillia yari abonye ikarita ya kabiri y’umuhondo asohoka mu kibuga, Dortmund ihita ibona ibitego bine yatsindiwe na Nico Schlotterbeck, Karim Adeyemi, Sébastien Haller na Julian Brandt.
Ku munota wa 77, Christian Streich yabonye ikarita y’umuhondo ariko nyuma y’umunota umwe ahita abona indi na we abona umutuku, Giovanni Reyna ahita ashyiramo igitego cya gatanu.
Iyi Shampiyona ya Bundesliga iregeranye cyane mu manota aho iyobowe na Bayern München ifite amanota 40, Union Berlin ikagira 39, Borussia Dortmund iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!