Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu:
Tony Kitoga wasinyiye Rayon Sports ntarabona ibyangombwa
Umunye-Congo Tony Kitoga uri kwigaragaza mu mikino ya Esperance Football Tournament riri kubera kuri Tapis Rouge, yamaze gusinyira Rayon Sports.
SK FM yatangaje ko mbere yo kumwishyura, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamutumye icyangombwa kigaragaza ko ashobora kuyikinira.
Kitoga yari agifite amasezerano y’umwaka muri Bukavu Dawa.

Umutoza Wungirije wa Rayon Sports ashobora kuba Umunyarwanda
Radio 10 yatangaje ko Umutoza wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi, yamenyesheje ubuyobobozi bw’iyi kipe ko yabuze umutoza w’Umunya-Tunisia ufite Licence A ya CAF ushobora kwemera amafaranga iyi kipe itanga [2000$ ku kwezi], bityo hakwiye gushakirwa mu bari mu Rwanda.

Bigirimana Abedi ategerejwe i Kigali muri Rayon Sports
Umurundi Bigirimana Abedi umaze iminsi avugwa mu biganiro na Rayon Sports, ategerejwe i Kigali ku Cyumweru kugira ngo impande zombi zishyire ku murongo ibisigaye.
Bivugwa ko Abedi azishyurwa n’uruganda rwa SKOL rwemeye kugurira Rayon Sports umukinnyi wa miliyoni 30 Frw.

Ibya Ntarindwa Aimable muri Rayon Sports byajemo kidobya
Umunyamakuru wa Radio/TV10, Ngabo Roben, usanzwe ari Umuvugizi wa Rayon Sports, yatangaje ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye gutekereza uburyo bwava mu byo kugura Ntarindwa Aimable ukina hagati mu kibuga.
Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi akoresheje itangazamakuru mu gushyira igitutu kuri Rayon Sports, agaragaza ko iri gutinda kumusinyisha.
Gikundiro isanga uyu mukinnyi yari yarangiwe n’umutoza Lotfi ko ari mu bashobora kugurwa, nubwo yaba atabanza mu kibuga, ntacyo arusha Kanamugire Roger na we usoje amasezerano.
Ntarindwa yasoje amasezerano yari afite muri Mukura VS.

Rayon Sports yigije inyuma igihe cyo gutangira imyitozo
Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gutangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena, yigije iyo gahunda inyuma icyumweru kimwe.
Amakuru avuga ko byaturutse ku kuba umutoza Afahmia Lotfi wari kugera i Kigali ku wa Gatanu, yimuriye urugendo rwe ku wa 28 Kamena 2025.

Lotfi yasabye ko Serumogo yongererwa amasezerano
SK FM yatangaje ko Umutoza wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi, yasabye ko aho kugira ngo iyi kipe itange miliyoni 20 Frw kuri Uwumukiza Obed ugifite amasezerano y’umwaka muri Mukura VS, hakongerwa amasezerano ya Serumogo Ali.
Yasabye kandi ko hagurwa na Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils].

Manishimwe Djabel ashobora kwerekeza muri Police FC
Manishimwe Djabel uheruka gutandukana na Naft Al-Wassat SC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq, ashobora kwerekeza muri Police FC.
Bivugwa ko uyu mukinnyi ari mu bo Ben Moussa azubakiraho ikipe namara kwemezwa nk’umutoza mushya mu cyumweru gitaha.
Djabel yari Kapiteni wa APR FC ubwo iyi kipe yatozwaga na Ben Moussa wayisigaranye nyuma y’igenda rya Erradi Adil Mohammed mu 2022.
Abandi bakinnyi bashobora kwerekeza muri iyi kipe ni Kwitonda Alain ’Bacca’ na Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga], bombi batojwe na Ben Moussa muri APR.

Umunyezamu Ebini yerekeje muri Rutsiro FC
Umunyezamu Nzana Ebini Iniace wakinira Ikipe ya Muhazi United, yumvikanye na Rutsiro FC kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Rayon Sports mu biganiro na rutahizamu w’Umunya-Uganda
Ikipe ya Rayon Sports iravugwa mu biganiro na rutahizamu Ivan Ahimbisibwe watsinze ibitego 16 akinira URA FC mu mwaka w’imikino ushize.
Ahimbisibwe w’imyaka 29, yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’iyi kipe y’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro muri Uganda.

10:50: Ben Moussa azatoza Police FC
Uwahoze ari Umutoza wa APR FC, Abdessattar Ben Moussa, yumvikanye n’Ikipe ya Police FC kugira ngo azayitoze mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26.
Biteganyijwe ko Ben Moussa azatangira akazi mu cyumweru gitaha.
Police FC yamuhisemo nyuma yo kumva ibyo asaba bitagoye nk’uko byari bimeze kuri Erradi Adil Mohammed.

10:40: Kirasa Alain yongerewe imyaka ibiri muri Gorilla FC
Nk’uko IGIHE yabyanditse ku wa Gatanu, umutoza Kirasa Alain azakomezanya na Gorilla FC.
Kuri uyu wa Gatandatu, iyi kipe yatangaje ko Kirasa azayitoza kugeza mu 2027.

10:30: Ni umunsi wa 12 wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatandatu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!