Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Kane:
14:30: Rayon Sports ishaka kujyana miliyoni 250 Frw ku isoko
Ikipe ya Rayon Sports iteganya kujyana ku isoko agera kuri miliyoni 250 Frw nk’uko byavugiwe mu nama yahuje bamwe mu bayobozi bayo ku wa Gatatu.
Ayo arimo miliyoni 30 Frw ya SKOL, miliyoni 30 Frw ya Muvunyi Paul, miliyoni 10 Frw ya Muhirwa Prosper na miliyoni 30 Frw azishyurwa na Omborenga Fitina ajya muri APR FC.
Twagirayezu Thaddée waguze myugariro Musore Prince miliyoni 10 Frw, ateganya kugura undi mukinnyi nk’uko byatangajwe na SK FM.

14:00: Rayon Sports ku gitutu cyo kubona umutoza wungirije
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza wungirije kugira ngo izubahirize tariki ntarengwa, 20 Kamena, yo gutanga amazina y’abazayitoza mu mikino Nyafurika.
Kugeza ubu bivugwa ko mu bazakorana na Afahmia Lotfi harimo Ayabonga Lebitsa nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ndetse Ndayishimiye Eric ’Bakame’ nk’umutoza w’abanyezamu.
Haravugwa ko Lotfi azagera i Kigali ku wa Gatanu ari kumwe n’umutoza wungirije wo muri Tunisia kuko uwo yari yabonye mbere yagize ikibazo cyo kutagira Licence A ya CAF.

13:40: Vision FC yatandukanye n’abakinnyi barimo Pierrot
Ikipe ya Vision FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi barindwi barimo Musa Esenu, Kwizera Pierrot, Twizerimana Onesme, James, Jules, Stephen Bonney na Ally.



12:40: SKOL izaha Rayon Sports miliyoni 30 Frw yo kugura umukinnyi
Umunyamakuru wa Radio 10, Ngabo Roben, usanzwe ari Umuvugizi wa Rayon Sports, yatangaje ko Uruganda rwa SKOL ruzaha iyi kipe miliyoni 30 Frw yo kugura umukinnyi gusa.
Rayon Sports iteganya kandi kubona miliyoni 40 Frw zizatangwa n’abayobozi bayo babiri barimo umwe uzatanga miliyoni 30 Frw, n’andi miliyoni 30 Frw azatangwa na Omborenga Fitina kugira ngo ajye muri APR FC.

11:20: APR FC na Rayon Sport zizatangira amarushanwa Nyafurika muri Nzeri
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko ijonjora rya mbere ry’amarushanwa yaryo ahuza amakipe [Champions League na Confederation Cup] rizakinwa tariki 19-21 na 26-28 Nzeri ku mikino ibanza n’iyo kwishyura.
Ni amatariki yashyizweho hashingiwe ku kuba irushanwa rya CHAN rizaba muri Kanama.
Ibihugu 12 bizaba byemerewe gutanga amakipe ane mu marushanwa Nyafurika y’uyu mwaka ni: Algérie, Angola, Libya, Maroc, Afurika y’Epfo, Sudani, Côte d’Ivoire, Nigeria, Tunisia, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.

11:00: Drissa Kouyaté ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports
Umunyamakuru wa Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre ’Wasili’, yatangarije mu kiganiro Rayon Time ko iyi kipe igeze kure ibiganiro n’umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté, wakiniraga AC Léopards de Dolisie.

10:40: Ntarindwa Aimable yumvikanye na Rayon Sports
Umukinnyi wo hagati usoje amasezerano muri Mukura VS, Ntarindwa Aimable, yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ashobora gusinya kuri uyu wa Kane.
Ntarindwi ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

10:30: Ni umunsi wa 10 wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Kane tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!