Messi ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, ndetse kugeza ubu aracyakina bigaragara ko uduhigo afite ashobora gukomeza kutwongera.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru 433 Football yabajijwe niba atekereza kuba yazakomereza mu kazi ko gutoza nyuma yo gukina, arabihakana.
Ati “Ntabwo nakwishimira kuzaba umutoza, ariko kugeza ubu ntabwo ndamenya icyo nzakora ahazaza hanjye. Ntekereza ku byo ngomba gukora buri munsi, ubu rero mba ntekereza gukina, kwitoza no kwinezeza.”
Uyu mugabo w’imyaka 37 kandi yakomeje avuga ko atazi neza niba azakina Igikombe cy’Isi cya 2026 kuko buri gihe ibihe byo mu mupira w’amaguru bihora bihindagurika.
Messi kugeza ubu uri gukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye ko yakoze byose bituma Isi izahora imwibuka.
Ati “Mureke abantu bazahore banyibuka. Nagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru kuko n’Igikombe cy’Isi narotaga nakigezeho bintwaye imbaraga nyinshi, ndabishimira Imana kuko yampaye byose, igihe nari kumwe na FC Barcelone, Argentine n’umuryango wanjye.”
Kugeza ubu Lionel Messi ni we mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi kuko afite ibihembo bya Ballon d’Or bigera mu munani bihabwa umukinnyi wahize abandi mu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!