Messi w’imyaka 33, yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelone muri uyu mukino ku mupira wari uhinduwe na Pedri, aroba umunyezamu Jordi Masip.
Uyu Munya-Argentine yagize kandi uruhare mu gitego cya mbere ubwo umupira yahinduye washyirwagaho umutwe na Clément Lenglet mu gihe yatangije uburyo bw’igitego cya kabiri byarangiye gitsinzwe na Martin Braithwaite.
Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento [Pelé], ni we wari umukinnyi watsindiye ikipe imwe ibitego byinshi kugeza mu cyumweru gishize, aho yatsinze ibitego 643 mu myaka 18 yakiniyemo Santos y’iwabo hagati ya 1956 na 1974.
Messi watsinze igitego cye cya mbere muri FC Barcelone mu 2005 ndetse akaba amaze gutwarana na yo ibikombe10 bya Shampiyona ya La Liga na bine bya Champions League, azasoza amasezerano ye mu mpeshyi, aho muri Mutarama ashobora gutangira kuvugana n’andi makipe.
Muri Kanama, yavuze ko ashaka kuva muri iyi kipe kubera ko mu masezerano ye harimo ingingo ibimwemerera, ariko ubuyobozi bwa FC Barcelone burabyanga, buvuga ko ikipe imushaka izishyura miliyoni 700€ yo kugura igihe gisigaye nk’uko biri mu byo impande zumvikanyeho mu 2017 ubwo yongeraga amasezerano.
Messi aherutse gutangaza ko kuba ibyo yifuje bitarakunze, byamugizeho ingaruka akagira intangiriro mbi z’umwaka w’imikino, ariko kuri ubu ameze neza.
Gutsinda uyu mukino byafashije FC Barcelone kujya ku mwanya wa gatanu, irushwa amanota umunani na Atlético Madrid ya mbere.
FC Barcelone yakabaye yatsinze ibitego byinshi muri uyu mukino ariko umunyezamu Masip wa Valladolid yakuyemo imipira myinshi ikomeye mu gihe Philippe Coutinho wasimbuye, yateye umupira wasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu nk’uko byagenze no kuri Messi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!