Ibi byatangajwe na Lionel Messi uri mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 20 Kamena 2025, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru DSsports.
Messi yabajijwe uko afata Ronaldo bamaze imyaka irenga 20 bahanganye, agaragaza ko bombi babayeho mu bwubahane kandi ko icyo baharaniraga ari intsinzi z’amakipe yabo.
Ati “Mfite byinshi bituma nubaha nkananyurwa na Cristiano Ronaldo, ni urugendo yakoze akinakora uyu munsi. Aracyahatana ku rwego rwo hejuru. Guhangana na we byari mu kibuga kuko buri umwe hagati yacu yarebaga ku nyungu z’ikipe ye.”
“Buri kimwe cyasigaraga mu kibuga, inyuma y’ikibuga twari abantu basanzwe. Wenda ntabwo twari inshuti kuko nta bihe twagiranye turi kumwe, ariko twabayeho mu buzima bwo kubahana.”
Lionel Messi afite Ballon D’Or umunani nka kimwe mu bihembo by’umukinnyi mwiza ku Isi, agakurikirwa na Cristiano Ronaldo ufite eshanu, na we ufite ibigwi bitari bike mu mupira w’amaguru.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!