Ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, ni bwo Messi yakinnye umukino wa Shampiyona ya Major League Soccer, aninjiza igitego cya mbere muri 2-1 batsinze Atlanta United.
Nyuma y’uyu mukino, abaganga b’ikipe ye batangaje ko yawukuyemo imvune yo mu itako, iza ikurikira indi yagize mbere yatumye adakina imikino itatu mu yabanjirije uwo yagiriyemo imvune.
Iyi mvune yahise kandi ituma Umutoza wa Argentine, Lionel Sebastián Scaloni, atamutoranya mu bakinnyi bagomba kumufasha guhangana mu mikino uzamuhuza na Brésil na yo iherutse gutakaza Neymar wagize imvune, n’undi azakina na Uruguay.
Mu mikino 12 imaze gukinwa, Argentine iyoboye itsinda n’amanota 25, aho ikurikirwa na Uruguay ifite 20. Iramutse itsinze imikino ibiri iteganyijwe yahita ibona itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada bidasubirwaho.
Usibye uyu mukinnyi w’imyaka 37, Argentine ntabwo izaba iri kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye nka rutahizamu wa AS Roma, Paulo Dybala wagize imvune izatuma amara ukwezi hanze y’ikibuga, ndetse na myugariro Gonzalo Montiel ukinira River Plate.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!