00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi ntari mu bakinnyi Argentine yitabaje mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 March 2025 saa 08:07
Yasuwe :

Rutahizamu wa Inter Miami, Lionel Messi, ntabwo yatoranyijwe mu bakinnyi Argentine izakoresha mu mikino ibiri ikurikira yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, ni bwo Messi yakinnye umukino wa Shampiyona ya Major League Soccer, aninjiza igitego cya mbere muri 2-1 batsinze Atlanta United.

Nyuma y’uyu mukino, abaganga b’ikipe ye batangaje ko yawukuyemo imvune yo mu itako, iza ikurikira indi yagize mbere yatumye adakina imikino itatu mu yabanjirije uwo yagiriyemo imvune.

Iyi mvune yahise kandi ituma Umutoza wa Argentine, Lionel Sebastián Scaloni, atamutoranya mu bakinnyi bagomba kumufasha guhangana mu mikino uzamuhuza na Brésil na yo iherutse gutakaza Neymar wagize imvune, n’undi azakina na Uruguay.

Mu mikino 12 imaze gukinwa, Argentine iyoboye itsinda n’amanota 25, aho ikurikirwa na Uruguay ifite 20. Iramutse itsinze imikino ibiri iteganyijwe yahita ibona itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada bidasubirwaho.

Usibye uyu mukinnyi w’imyaka 37, Argentine ntabwo izaba iri kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye nka rutahizamu wa AS Roma, Paulo Dybala wagize imvune izatuma amara ukwezi hanze y’ikibuga, ndetse na myugariro Gonzalo Montiel ukinira River Plate.

Lionel Messi ntazakina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026
Lionel Messi yagize imvune itunguranye mu mukino wa Inter Miami na Atlanta United
Paulo Dybala ntabwo ari mu bakinnyi Argentine izakinisha kuko yagize imvune izatuma amara ukwezi hanze y'ikibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .