Kuri wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo FIFA yashyize hanze urutonde rw’abahatanye mu byiciro bitandukanye birimo abakinnyi, abatoza n’amakipe.
Lionel Messi watwaye iki gihembo inshuro eshatu, muri uyu mwaka yafashije Inter Miami kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe ’FIFA Club World Cup 2025’, ndetse anafasha Argentine gutwara Copa América kugira ngo agaragare kuri uru rutonde.
Uyu mukinnyi ari kumwe n’abandi batanu ba Real Madrid begukanye UEFA Champions League n’andi marushanwa barimo Vinícius Júnior, Kylian Mbappé, Jude Bellingham, Dani Carvajal na Federico Valverde.
Abandi bakinnyi bazahatana na bo ni Rodri na Erling Haaland ba Manchester City, Florian Wirtz wa Bayer Leverkusen, Lamine Yamal wa FC Barcelone na Toni Kroos wahagaritse gukina.
Ibihembo kandi bizatangwa ku mutoza mwiza w’umwaka, aho bihataniwe na Xabi Alonso wa Bayer Leverkusen, Carlo Ancelotti wa Real Madrid, Pep Guardiola wa Man City, Luis de la Fuente w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Lionel Sebastián Scaloni wa Argentine.
Aitana Bonmatí umaze kuba kabuhariwe muri ruhago y’abagore, ari mu bahataniye iki gihembo, aho ari kumwe na Barbra Banda, Ona Batlle, Lucy Bronze, Mariona Caldentey na Tabitha Chawinga.
Muri uyu mwaka kandi hazatangwa igihembo gishya cyiswe ‘Marta Award’ gihabwa umukinyi w’umugore watsinze igitego cyiza muri uwo mwaka.
Ku nshuro ya mbere muri icyenda ibi bihembo bimaze gutangwa, abafana bazaba bafite uburenganzira bwo kuba batora abakinnyi beza banyuze ku rubuga rwa FIFA. Abandi bazatora ni ba kapiteni b’amakipe, abatoza n’abanyamakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!