00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 February 2025 saa 02:06
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Argentine, Lionel Messi, ashobora kongera gukinira FC Barcelona yo muri Espagne.

Biteganyijwe ko amasezerano ya Lionel Messi muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2025, kandi uyu mukinnyi akaba adateganya guhita ahagarika gukina.

Uyu mugabo w’imyaka 37 bamwe bafata nka nimero ya mbere ku Isi hashingiwe ku bigwi afite, yafashijwe na FC Barcelona kugera kuri byinshi yaboneye muri ruhago.

Muri Kanama 2021, yiyemeje gutandukana n’iyi kipe yamureze kuva akiri muto, yerekeza mu Bufaransa gukinira Paris Saint-Germain.

Ikipe yari avuyemo yari mu bibazo by’amikoro ikeneye kugabanya imishahara ihemba abakinnyi, ndetse ikanatangira ibikorwa byo kuvugurura ikibuga cyayo.

Messi akigera i Parc des Princes, ntabwo yigeze ahirwa nk’uko byari bitegerejwe na benshi, ahubwo yayivuyemo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Inter Miami mu 2023.

Mu gihe ari kugana ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe, umunyamakuru w’imikino, Alex Candal, yatangaje ko we ubwe yaganiriye na Lionel Messi akamwemerera ko ateganya gusubira i Catalonia.

Ati “Ntabwo nava mu mupira w’amaguru ntakiniye kuri stade nshya ya Camp Nou.”

Kuva Lionel Messi yagera muri FC Barcelona yayikiniye imikino 778, ayitsidira ibitego 672, ndetse atanga imipira ivamo ibindi igera kuri 269.

Uyu mukinnyi kugeza ubu ufite Ballon d’Or umunani, yafashije iyi kipe gutwara ibikombe 34 harimo ibigera ku 10 bya Shampiyona ya Espagne ndetse na bine bya UEFA Champions League.

Messi yifuza kuzakinira FC Barcelona yaramaze kugera muri stade yayo iri kuvugurwa mu buryo bugezweho.

Lionel Messi ni we mukinnyi wa mbere ufite Ballon d'Or nyinshi
FC Barcelona yatwaye ibikombe bine bya UEFA Champions League iri kumwe na Lionel Messi
Lionel Messi ari kugana ku mpera y'amasezerano ye muri Inter Miami
Lionel Messi yagiriye ibihe byiza muri FC Barcelona
Stade ya Camp Nou igeze kure ivugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .