Uretse iyi mpaga, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yari yanaciye iki gihugu amande y’ibihumbi 50$ byaje kongerwaho andi ibihumbi 20$ ndetse no gukina imikino ibiri nta mufana nkuko ibihano bishya bibigaragaza.
Ibi byemezo byafashwe na CAF, byamaze kujuririrwa na Libya iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda, aho yitabaje umu Avocat wo mu gihugu cya Tuniziya Ali Abbas ngo ayifashe kurwanya akarengane yakorewe nkuko kino gihugu kibitangaza.
Libya ivuga ko ku bwayo CAF yafashe ibi byemezo kubera ko hari abantu bo muri Nigeria bakora muri iri shyirahamwe, bityo ko ubujurire bwabo nibudahabwa agaciro ngo biteguye kugana urukiko rukemura impaka za Siporo rwa TAS.
Iki gihugu gikomeza gutangaza ko nta kidasanzwe bakoreye Nigeria ndetse ko ahubwo ubwo na bo bajyaga gukina umukino ubanza muri iki gihugu bakorewe ibirenze, ariko ntibivugwe kuko bo badafite abakinnyi benshi bazwi nka Super Eagles.
Umwanzuro wa CAF wari watumye Nigeria isigaje gushaka inota rimwe gusa ngo ibone itike yo gukina CAN 2025, dore ko yahise ifata umwanya wa mbere mu itsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Benin ifite atandatu, u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu na ho Libya igasoza n’inota rimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!