Micho ukomoka muri Serbia, yatangiye iyi mikino anganya n’u Rwanda igitego 1-1 i Tripoli mu gihe ku munsi wa kabiri yaje gutsindwa na Benin ibitego 2-1. Byatumye izi ndwanyi zo muri Méditerranée ari zo ziza ku mwanya wa nyuma mu itsinda D n’inota rimwe.
Uyu mutoza wigeze kuyobora ikipe y’igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma y’igihe gito ahawe akazi kuko yaje muri Libya mu kwezi k’Ukwakira 2023 aho yari amaze kuyihesha intsinzi icyenda ziganjemo izo mu mikino ya gicuti.
Uyu akaba yashinjwe gukora amahitamo mabi mu bijyanye no gutoranya abakinnyi ndetse no gukina umukino utabereye ijisho.
Libya ikaba yitegura guhura na Nigeria mu mikino ibiri mu kwezi gutaha aho izatangira isura iki gihugu mbere yo kucyakira ku munsi wa kane w’imikino yo gushaka itike ya CAN 2025 izabera muri Maroc.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!