00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya yatewe mpaga iba iya nyuma mu itsinda ririmo Amavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 October 2024 saa 04:33
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Libya yatewe mpaga y’ibitego 3-0 inacibwa amande y’ibihumbi 50$ ku mukino yari kwakiramo Nigeria muri uku kwezi, tariki ya 15 Ukwakira.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yerekeje muri Libya gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, ariko igeze mu Mujyi wa Tripoli ibura uko ikomereza i Benghazi n’imizigo yayo irafatirwa.

CAF yategetse ko Libya iterwa mpaga ndetse Ishyirahamwe rya Ruhago ryayo rigatanga amande y’ibihumbi 50$.

Ni nyuma y’uko iyi kipe ikoze ibinyuranyinje n’amategeko ya CAF agenga imyitwarire mu ngingo yayo ya 31, iya 82 n’iya 151. Amande agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 60.

Uyu mwanzuro watumye Nigeria ihita iyobora Itsinda D n’amanota 10 inabona itike ya CAN 2025, ikurikirwa na Bénin ifite atandatu mu gihe u Rwanda rufite amanota atanu. Libya ni iya nyuma mu itsinda n’inota rimwe.

Nigeria yakuye amanota atatu kuri Libya idakinnye ihita ibona itike ya CAN 2025
Nigeria yagize amanota 10 iyobora Itsinda D
Abakinnyi ba Nigeria banze gukina na Libya yabafashe nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .