Kugeza ubu, abagera kuri 560 barimo abana 50, bamaze gupfa mu gihe abakomerekeye mu bitero Liban yagabweho na Israël kuva ku wa Gatanu barenga 1830 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryatangaje ko ababarirwa mu binyacumi by’ibihumbi bamaze kuva mu byabo.
Ku wa Kabiri, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Liban ryatangaje ko “kubera ibihe igihugu kirimo, komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Liban yafashe icyemezo cyo gusubika imikino y’amarushanwa yose kugeza ikindi gihe kizagenwa.”
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara iminsi ine nyuma y’itangira rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Liban aho umunsi wayo wa kabiri wari gukinwa tariki ya 27-29 Nzeri.
Nta mukino mpuzamahanga Liban iteganya kwakira vuba kuko uwo iheruka ari uwa gicuti wayihuje na Jordanie ku wa 28 Ukuboza 2023.
Imikino ibiri itaha ya gicuti, irimo uzayihuza n’u Buhinde tariki ya 12 Ukwakira n’uwa Vietnam ku wa 15 Ukwakira, yombi izabera muri Vietnam.
Liban yiyongereye kuri Palestine na yo yahagaritse ibikorwa bya ruhago nyuma y’ibitero Israël ikomeje kugaba muri Gaza, byatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023.
Umukino uheruka gukinwa muri Shampiyona y’Ababigize umwuga ya Palestine wabaye ku wa 6 Ukwakira mu gihe ikipe y’igihugu y’abagabo ikomeje gukinira imikino mpuzamahanga hanze. Palestine iheruka kwakirira umukino mu rugo mu 2019.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Palestine riheruka gutangaza ko kugeza muri Kanama, byibuze abagera kuri 410 barimo abakinnyi, abayobozi ba siporo cyangwa abatoza, ari bo bari bamaze kwicirwa mu ntambara iri kubera muri Gaza. Muri abo harimo abakinnyi ba ruhago 297 barimo abana 84.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!