00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese uturere ntitwaba tunaniza abayobozi b’amakipe atubarizwamo?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2021 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bayobozi b’amakipe y’uturere bamaze igihe batishimye ndetse bamwe muri bo bafata icyemezo cyo kwegura, ariko batakambirwa n’ubuyobozi bakisubiraho.

Uhereye kuri Nizeyimana Olivier wayoboraga Mukura Victory Sports, kuri ubu ni Perezida wa FERWAFA, kugeza kuri Tuyishimire Placide wongeye kwisubiraho ku nshuro ya kabiri, akemera gukomeza kuyobora Musanze FC, bigaragaza ko hari ubwumvikane buke no kudahuza kuri bimwe hagati y’abayobora amakipe y’uturere n’ubuyobozi bwatwo.

Impamvu nyamukuru usanga akenshi ishingiye ku mikoro. Aya makipe y’uturere akunze kuvugwamo cyane ibibazo nk’ibyo kurusha ashingiye ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibindi bigo.

Nubwo atari ikibazo gishya, ariko cyafashe intera kuva mu 2018 ndetse ku ikubitiro kigira ingaruka ku makipe ya Kirehe FC, Amagaju FC (yo mu Karere ka Nyamagabe) na Gicumbi FC, yagowe no kugira ubushobozi buyafasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere, birangira amanutse.

Biragoye ko uyu munsi siporo y’u Rwanda yakwitunga kuko idacuruza kandi byose bigaturuka ku rwego rwayo. Kugira ngo ibeho, ni uko hari amakipe ashingiye ku nzego za Leta, ibigo bya Leta na make y’abantu ku giti cyabo.

Uturere twaba tubanira nabi abayobozi b’amakipe yatwo?

Mu Rwanda, kuri ubu biragoye ko wayobora ikipe udasanzwe uzwi mu banyemari cyangwa udashobora kwitangira ikipe mu buryo bw’amafaranga.

Nta minsi ibiri ishize, bamwe mu bafana ba Rayon Sports bagiye ku biro byayo, basaba umuyobozi wayo kwegura ngo kuko nta mafaranga ayishyiramo kugeza ubwo idashobora kugura abakinnyi, abandi bakayicika kuko habuze amafaranga yo kuyishyura.

Amakipe y’uturere, na yo usanga ayobowe n’abagabo bifashije, bashyiramo amafaranga yabo kugira ngo ashobore guhangana n’andi ku isoko no mu kibuga, ariko ugasanga imikoranire na ba nyir’amakipe (uturere) harimo kudahuza.

Muri Gicurasi 2020, uwari Perezida wa Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier, kuri ubu ayobora FERWAFA, yeguye ku buyobozi, avuga ko ari impamvu ze bwite.

Gusa, uyu mugabo wari umaze imyaka icyenda ayobora, yeguye mu gihe Mukura Victory Sports yavugwagamo amikoro make dore ko yari imaze amezi arindwi idahemba abakozi bayo nyamara we ubwe yari yaratanze agera kuri miliyoni 100 Frw binyuze muri Volcano Ltd.

Nyuma y’uko Akarere ka Huye kemeye kujya gahemba abakozi ba Mukura Victory Sports buri kwezi, Nizeyimana Olivier yemeye gusubira ku buyobozi mu Ugushyingo 2020 mu gihe yatorewe kuyobora FERWAFA muri Kamena 2021.

Uretse muri Mukura VS, Kamuzinzi Godefroid n’abo bafatanyaga kuyobora Espoir FC beguye ku wa 26 Nyakanga 2021, ariko nyuma y’umunsi umwe bemera gukomeza inshingano ubwo bari bamaze kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi.

Ibi ariko, byagezweho nyuma y’uko abayobozi b’iyi kipe basabye ko abakozi bayo bajya bahemberwa rimwe n’ab’Akarere ka Rusizi ndetse n’ingengo y’imari ikipe ihabwa, ikongerwa, ivuye kuri miliyoni 45 Frw.

Abaherukaga kwegura ni abayobozi ba Musanze FC barangajwe imbere na Tuyishimire Placide umaze imyaka ine ari Perezida. Beguye ku wa Mbere, tariki ya 2 Kanama, nyuma yo kubwirwa ko ingengo y’imari yatangwaga n’Akarere ka Musanze izava kuri miliyoni 125 Frw (mu mwaka ushize), ikaba miliyoni 100 Frw muri uyu mwaka.

Gusa, amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma y’inama y’igitaraganya yabaye ku wa Kabiri, igahuza abeguye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bemeye kuguma mu nshingano.

Mu bari beguye harimo Tuyishimire Placide ‘Trump’ watanze agera kuri miliyoni 54 Frw binyuze muri CETRAF Ltd mu mwaka ushize w’imikino, Rwabukamba Jean Marie Vianney wari Visi Perezida wa mbere atanga miliyoni 10 Frw binyuze muri Makamburu na Nsanzumuhire Dieudonné watanze miliyoni 10 Frw binyuze mu “Urwunge”.

Si aba bayobozi b’amakipe y’uturere bagaragaje ko batishimye gusa muri iyi minsi. IGIHE yamenye ko n’i Muhanga bitameze neza ku buryo Ndayisaba Jean Damascène uyobora ikipe yaho, yashatse kwegura, ariko agatakambirwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Akarere ka Muhanga kamaze imyaka itatu kagenera AS Muhanga ingengo y’imari ya miliyoni 60 Frw ku buryo ubuyobozi bwayo ngo bwishakamo ubushobozi bwo gukomeza gutunga ikipe.

Kimwe mu byaciye intege ubuyobozi bwa AS Muhanga ni uko busa n’ubwatereranwe n’Akarere mu gihe mu myaka yabanje wasangaga hari abayobozi b’Akarere bahereza ikipe ndetse bagashishikariza abikorera kuyishyigikira.

AS Muhanga yasoje Shampiyona ya 2020/21 nta mukino itsinze ndetse ishobora kuzakina Icyiciro cya Kabiri mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaba ryemeje ko habaho irushanwa ryo gushaka amakipe azayisimbura, yo hamwe na Sunrise FC y’i Nyagatare.

Haba hageze ngo Leta ifate icyemezo kuri iki kibazo?

Mu 2018, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe icyemezo cyo kugabanya ingengo y’imari y’amafaranga yahabwaga amakipe y’umupira w’amaguru afashwa n’uturere, igasigara ingana na miliyoni 60 Frw muri buri karere ndetse na yo agasaranganywa imikino yose.

Wari umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iminsi itatu wahuje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva tariki ya 28 kugeza 30 Werurwe 2018. Hemejwe ko guhera mu ngengo y’imari y’umwaka w’ibikorwa wa 2018/2019 nta ngengo y’imari y’ikipe izongera kubaho ko hazajya habaho iya siporo muri rusange kandi na yo itarenze miliyoni 60 Frw.

Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa, amakipe menshi agabanyirizwa amafaranga yahabwaga, ariko umwaka w’imikino wa 2018/19 waranzwe no kudahemba ku makipe afashwa n’uturere, abakinnyi bamwe bivumburira imyitozo bavuga ko bishwe n’inzara dore ko nta handi amakipe yabo yajyaga akura ubushobozi.

Muri Kamena 2019, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko amafaranga y’uturere atari yo kamara kugira ngo amakipe akine kuko ashobora kwishakira ibisubizo.

Yongeyeho ko bazakomeza gukangurira uturere kongerera imbaraga amakipe ariko atari ukugira abakinnyi abakozi ba Leta.

Ati "Tuzakomeza gukangurira uturere kongerera imbaraga ayo makipe atandukanye, ntabwo ari Football gusa, mu buryo butandukanye, ariko ntabwo tuzajya mu kubakangurira cyane kuba bagira cyane abakinnyi ba siporo abakozi ba Leta. Icyo ni cyo gikunda kuzanamo ibibazo.

Nyuma y’umwaka umwe, hari uturere twongereye ingengo y’imari tugenera amakipe yatwo, ariko hari utwakomeje gutanga amafaranga make.

Gusa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yagarukaga ku bwegure bw’abayobozi ba Musanze FC, yavuze ko bateganya kongera ubushobozi aya makipe agenerwa ku buryo azajya abasha kwitunga mu mwaka wose w’imikino.

Ati “Ese amakuru numvishe kuri Musanze FC yaba ari yo? Mukomere ntimucike intege turateganya gushyigikira amakipe afashwa n’Uturere kugira imiyoborere myiza kandi akagenerwa ubushobozi bujyanye n’ibyo ikipi ikenera byibuze kugira ngo ishobore kubaho umwaka wose.”

Kuri ubu, ingengo y’imari ihabwa amakipe y’uturere yemezwa na njyanama z’uturere hashingiwe ku bindi bikorwa biteganywa.

Amakipe yari mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2020/21, ashingiye ku turere ni AS Kigali (Umujyi wa Kigali), AS Muhanga, Bugesera FC, Etincelles (Rubavu), Espoir FC (Rusizi), Rutsiro FC , Kiyovu Sports (Umujyi wa Kigali), Mukura Victory Sports (Huye), Musanze FC na Sunrise FC (Nyagatare).

Nizeyimana Olivier yeguye ku buyobozi bwa Mukura VS muri Gicurasi 2020, yongera gusubira ku buyobozi nyuma y'amezi atandatu
Kamuzinzi Godefroid na bagenzi be bemeye gukomeza kuyobora Espoir FC nyuma y'umunsi umwe batangaje ko beguye mu mpera z'ukwezi gushize
Tuyishimire Placide 'Trump' n'abo bakoranaga, basabwe n'Akarere ka Musanze gukomeza inshingano mu gihe beguye ku wa Mbere
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko bateganya gushyigikira amakipe y'uturere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .