Mu bakinnyi 24 uyu mutoza yitabaje, barindwi ni bo bakina hanze ya Lesotho barimo Umunyezamu Sekhoane Moerane ukinira Orbid College FC yo muri Afurika y’Epfo na ba myugariro Fusi Matlabe wa Mpheni Home Defenders, Motlomelo Mkwanazi wa Kruger United na Thabo Makhele wa Chippa United muri Afurika y’Epfo.
Abandi ni Thabang Malane ukinira African Stars muri Namibia, Neo Mokhachane wa Jwaneng Galaxy muri Botswana na Lehlohonolo Fothoane wa Township Rollers yo muri Botswana, bose bakina mu kibuga hagati.
Lesotho iri ku mwanya wa kane mu Itsinda C n’amanota atanu, irushwa amanota abiri n’u Rwanda, Bénin na Afurika y’Epfo.
Likuena cyangwa Ingona za Lesotho, izabanza kwakirwa na Afurika y’Epfo ku wa Gatanu mbere yo gusura Amavubi i Kigali ku wa 25 Werurwe 2025.
Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Leslie Notsi
Abanyezamu: Sekhoane Moerane (Orbid College, Afurika y’Epfo), Nthebe Majoro (LMPS) na Tankiso Chaba (LCS).
Ba myugariro: Thato Sefoli (Linare), Mohlomi Makhetha (Lijabatho), Rethabile Mokokoane (Matlama), Fusi Matlabe (Mpheni Home Defenders, Afurika y’Epfo) na Rethabile Rasethunts’a (Linare), Motlomelo Mkwanazi (Kruger United, Afurika y’Epfo) na Thabo Makhele (Chippa United, Afurika y’Epfo).
Abakina hagati: Thabang Malane (African Stars, Namibia), Neo Mokhachane (Jwaneng Galaxy), Hlompho Kalake (Bantu), Paseka Maile (Kick4life Juventude), Lisema Lebokollane (Matlama), Lehlohonolo Matsau (LDF), Ts’epo Toloane (LDF), Thabo Mats’oele (Linare), Lehlohonolo Fothoane (Township Rollers, Botwana), Tshwarelo Bereng (Orbit College, Afurika y’Epfo) na Mokoteli Mohapi (Lioli).
Ba rutahizamu: Katleho Makateng (LDF), Keketso Snyder (LCS) na Lemohang Lints’a (LUFC).
Indi nkuru wasoma: Notsi utoza Lesotho yiteze umukino ukomeye imbere y’Amavubi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!