Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, FC Barcelona yo muri Espagne yahuye na Inter Milan yo mu Butaliyani mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League.
Lamine Yamal yafashije FC Barcelona kuva inyuma yishyura ibitego bibiri yatsinzwe hakiri kare, mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Uyu mukinnyi yaganiriye n’ikinyamakuru TNT Sports, avuga ko abamurebera mu ndorerwamo ya Lionel Messi bakwiriye kubireka, kuko uyu Munya-Argentine afite amateka agoye kugeraho kuri buri wese.
Ati “Nanjye sinjya nigereranya na we kuko nta muntu mba nifuza kumera nka we. Messi ni umukinnyi wa mbere mu mateka y’Isi. Ibyo abantu bari gutekereza rero aka kanya nta shingiro bifite. Bareke mbe njye, nishimire umupira wanjye.”
Lionel Messi na Lamine Yamal bombi ni abakinnyi barezwe na FC Barcelona binyuze mu irerero ryayo ry’umupira w’amaguru rya La Masia, bakaba kandi bahuriye ku kuba ari ba rutahizamu bakina ku ruhande rw’ibumoso.
Ku myaka 17, Lamine Yamal amaze gukina imikino 100 muri FC Barcelona, akaba yaratsinze ibitego 22 anatanga imipira 33 ivamo ibindi, mu gihe amaze gutwara ibikombe bitatu. Ni mu gihe Messi yari yaratsinze ibitego 41, atanga imipira 14 n’ibikombe bine.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!