00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lamine Moro wa AS Kigali yasubiye muri Ghana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukuboza 2021 saa 08:57
Yasuwe :

Myugariro wo hagati muri AS Kigali, Lamine Moro, ukomoka muri Ghana yasubiye iwabo mu gihe cy’iminsi 10 kubera ibibazo afite mu muryango we.

Lamine Moro w’imyaka 27 ntabwo ari mu bakinnyi 20 AS Kigali yahagurukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yerekeza i Rubavu, aho izakirwa na Etincelles FC ku Cyumweru.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane, ajya iwabo muri Ghana.

Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya AS Kigali, yabwiye IGIHE ko Lamine Moro yagiye afite uruhushya rw’iminsi 10 ndetse azagaruka agakomeza akazi.

Ati “Yagiye kubera ibibazo afite iwabo mu muryango, ni ikibazo cy’umugore we, ariko ni twe twamuhaye uruhushya rwo kugenda, azamara iminsi 10. Ni twe twamushakiye itike, azagaruka. Bitandukanye n’abo numvise bavuga ko hari ibindi bibazo.”

Ku bijyanye no kuba uyu mukinnyi yaragiye mu gihe AS Kigali iri mu rugamba rwa Shampiyona n’andi makipe bihanganye, Bayingana yavuze ko ibyiza ari ukugira umukinnyi umeze neza mu mutwe.

Ati “Yari afite ikibazo gikomeye. Ntabwo wagumana umukinnyi utameze neza kuko ntacyo yagufasha”.

Lamine Moro yasinyiye AS Kigali muri Nzeri uyu mwaka, nyuma y’amezi abiri atandukanye na Young Africans yo muri Tanzania.

Andi makipe yakiniye arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia.

Mu mikino irindwi ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere imaze gukinwa, AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports.

Myugariro Lamine Moro yasubiye muri Ghana kubera ibibazo by'umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .