Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, ku bibuga bitandukanye hakinirwaga imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, aho Gicumbi FC yo mu Itsinda B yakiriye Vision Jeunesse Nouvelle kugira ngo ishake amanota ayifasha gukomeza kuyobora.
Gicumbi FC yatsinze umukino ku bitego 2-0, igira amanota 27, bihurirana n’uko Sunrise bihanganye yanganyije na Sina Gerard ibitego 2-2, yo ikagira 25 yayishyize ku mwanya wa kabiri.
Mu Itsinda A, La Jeunesse yarangije imikino yayo ifite amanota 31, aho ikurikiwe na Etoile de l’Est ifite 26.
Amakipe ari mu myanya y’inyuma ni Impeesa FC ifite inota rimwe gusa mu Itsinda A, ndetse na Miroplast FC ifite umunani mu Itsinda B.
Muri rusange imikino ibanza yinjijwemo ibitego 388, ikipe yinjije byinshi mu mikino ibanza ni Etoile de l’Est (30), mu gihe iyinjijwe byinshi ari Impeesa FC (39).
Ku munsi wa nyuma Nyagatare FC yageze ku kibuga yitwaje abakinnyi 11 gusa ku mukino wayihuje na Esperance. Bamwe muri bo na bo bagira imvune zatumye basohoka mu kibuga, bituma itsindwa ibitego 7-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!