Uyu mukino wari uwa mbere kuri rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé uheruka kwerekeza muri Real Madrid.
Iyi kipe yo muri Espagne, ifite Igikombe cya UEFA Champions League, yari hasi mu gice cya mbere kuko Atalanta ni yo yakinnye neza mu buryo bwo kwiharira umupira.
Abakinnyi ba Atalanta barimo Ademola Lookman na Ruggeri bagerageje uburyo bwo gushaka ibitego, ariko bakagorwa na ba myugariro ba Real Madrid bari bayobowe na Antonio Rüdiger.
Ku munota wa 32, Mbappé yafashe umupira nyuma yo gucenga abakinnyi batatu ba Atalanta, ageze kuri myugariro Djimsiti awumukuraho neza.
Ku munota wa 35, Real Madrid yabonye uburyo bwa Jude Bellingham bwari kubyara amahirwe y’igitego, gusa byarangiye akoreye ikosa umunyezamu wa Atalanta, Juan Musso, ndetse ahabwa ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 45, Vinícius Júnior yahushije uburyo bwiza, igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu.
Mu gice cya kabiri, nabwo Atlanta yagarutse isatira, ariko na Real Madrid yari yiminjiriyemo agafu.
Vinícius Júnior, Mbappé na Jude Bellingham, bagumye gushaka amayeri bakoresha ngo bace mu rihumye ba myugariro ba Atalanta, na bo baguma kuba ibamba.
Ku munota wa 59, Jude Bellingham yacenze abakinnyi ba Atalanta, atanga umupira kwa Vinícius Júnior na we arabasubira, ahita awerekeza kuri Federico Valverde watsinze igitego cya mbere.
Real Madrid ikimara kubona igitego cya mbere, yahise ikomeza gusatira cyane ndetse byongera kuyihira ku munota wa 68 aho Kylian Mbappé yatsinze igitego cya kabiri.
Impinduka zitandukanye zakozwe ku mpande zombi, ntacyo zahinduye kuko umukino warangiye ari ibitego 2-0.
Umunya-Croatia, Luka Modrić yabaye umukinnyi wa mbere wegukanye ibikombe byinshi (27) mu mateka ya Real Madrid.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!