00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier yahawe amasezarano mashya muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 01:29
Yasuwe :

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze igihe ategerejwe mu myitozo, yahawe amasezerano mashya muri Rayon Sports nyuma yo kwishyurwa na Fan Club ya Rockets.

Kwizera yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ariko muri Nyakanga atangaza ko yasezeye gukina nubwo yisubiyeho nyuma y’iminsi 21 ubwo yahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Kuva icyo gihe, Rayon Sports yavugaga ko uyu munyezamu akiyifitiye amasezerano, ariko we akavuga ko umwaka umwe bari barasinyanye warangiye.

Nyuma yaho, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye Kwizera, impande zombi zumvikana ko yahabwa miliyoni 8 Frw ku mwaka umwe cyangwa miliyoni 13 Frw mu myaka ibiri, akongera kuyikinira.

Mu byumweru bitatu bishize ni bwo impande zombi zumvikanye, ariko Rayon Sports ntiyahise yishyura uyu mukinnyi, na we yanga kwitabira imyitozo.

Abafana bibumbiye muri Fan Club ya Rockets ni bo bishyuye uyu mukinnyi kugira ngo asinye amasezerano mashya muri Rayon Sports.

Ibinyujije kuri Twitter, iyi kipe yatangaje ko “Kwizera yongereye igihe azamara muri Rayon Sports”, ariko ntihagaragajwe uko amasezerano ateye nubwo bivugwa ko ari umwaka umwe.

Rayon Sports yari isanzwe ifite abanyezamu batatu ari bo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe.

Kwizera Olivier yari yatanzwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Rayon Sports ifite amanota 10 mu mikino itanu ya Shampiyona, izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ubwo izaba yakiriwe na Espoir FC.

Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier yongereye amasezerano
Kwizera yari yanze kujya mu myitozo atarishyurwa amafaranga yemerewe na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .