00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier muri APR FC?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bakinnyi beza Isi ifite uyu munsi, Lionel Messi, yatunguranye asezera muri ‘Albicelestes’ ya Argentine nyuma ya Copa ya América ya 2016. Gusa, nta kwezi gushize ayihesheje igikombe nk’icyo nyuma yo kwisubiraho agakomeza gukinira igihugu cye. Byaba ari yo maherezo ya Kwizera Olivier? Ese koko azakinira APR FC?

Mu minsi umunani ishize, ku wa 22 Nyakanga 2021, uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w’amaguru ku myaka 27.

Ni inkuru yakiriwe bitandukanye n’abakunzi b’uyu mukino ndetse abatari bake barimo abo bakinanye, bamusaba kwisubiraho agakomeza gukina kuko akiri muto ndetse afite impano.

Gusa, gusezera kwe ntikwavuzweho rumwe bijyanye n’uko nta kwezi kwari gushize akatiwe igifungo cy’umwaka usubitse nyuma yo guhamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gukoresha ikiyabyabwenge cy’urumogi.

Hari abavuze ko haba hari abamusabye kubanza gusezera umupira w’amaguru, akazatakambirwa asabwa kongera gukina, noneho bakamufasha kugaruka mu kibuga ndetse bakamugira umukinnyi wabo nk’abamugiriye impuhwe.

APR FC ni yo ishyirwa mu majwi dore ko kuri ubu umunyezamu igenderaho ari Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 uzahanganira umwanya na Ahishakiye Héritier nyuma y’igenda rya Rwabugiri Umar wari usanzwe ari umunyezamu wa mbere, ariko akaba yararekuwe.

Aganira na IGIHE, Kwizera Olivier yanyomoje amakuru avuga ko yaba yaramaze kwisubiraho akaba azakomeza gukina.

Ati “Ayo makuru ntabwo ari yo kabisa. Sinzi aho biva.”

Ku bivugwa ko yaba yarahawe miliyoni 10 Frw n’ubuyobozi bwa APR FC, uyu munyezamu yagize ati “Kwihimbira inkuru ntabwo ari byiza.”

IGIHE imubajije icyo agiye gukora nyuma yo gusezera gukina umupira w’amaguru, Kwizera yagize ati “Nzakibabwira, ntabwo biri ngombwa ubu.”

Uyu munyezamu yabajijwe kandi uko yakiriye ubusabe bwa benshi bamutakambiye bamwinginga ngo akomeze gukina, ariko nta cyo yabisubijeho.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Kwizera Olivier atari mu bakinnyi APR FC yifuza ndetse kuri ubu izagendera kuri Ishimwe Jean Pierre na Ahishakiye Héritier nk’abanyezamu babiri ba mbere.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, nyuma yo kunyura mu makipe ya Proline na Vision FC, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Kwizera Olivier yahakanye amakuru avuga ko yaba yaramaze kwisubiraho agakomeza gukina
Hari amakuru avuga ko Kwizera (hagati) yabisikana na Rwabugiri (iburyo) muri APR FC
Kwizera Olivier yakinnye muri APR FC hagati ya 2013 na 2016
Ishimwe Jean Pierre w'imyaka 18, yafashije APR FC gutwara Shampiyona ya 2020/21
Ahishakiye Héritier amaze imyaka ibiri muri APR FC nyuma yo kuva muri Marines FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .