Uyu musore w’imyaka 19, amaze imyaka ibiri akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerka mu ikipe ya South Caroline United ikina muri USL League Two ifatwa nka Shampiyona y’Icyiciro cya Kane muri icyo gihugu.
Yagiye muri iki gihugu nyuma yo kuzamukira mu Ikipe y’Agaciro Football Academy aho ngo afite intego zo kuzakinira ikipe y’igihugu Amavubi, nk’uko Rwibutso Claver wahoze amutoza yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ni umwana tuvugana kenshi ndetse akunda kunyoherereza amashusho y’uburyo ari kwitwara.”
“Urebye mu mutwe we ahora atekereza kuzakinira ikipe y’Igihugu Amavubi kandi iyo umukurikiranye neza usanga urwego agezeho hari byinshi yakongera mu busatirizi bw’Amavubi.”
Kwizera Kenny amaze gutsindira ikipe ya South Caroline United ibitego umunani muri Shampiyona y’uyu mwaka, aho byayishyize ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 mu mikino 14 imaze gukina mu gace ka South Atlantic Division ibarizwamo.
Uyu aramutse yitabajwe akaba yaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bakina muri iki gihugu bari mu Amavubi, nka Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri y’amajonjora izahuriramo na Benin mu gushaka itike ya CAN 2025, aho biteganyijwe ko ihaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Côte d’Ivoire ahazabera umukino ubanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!