Uko aba bakinnyi barushaho kwitwara neza, ni ko biyongerera amahirwe yo kuba bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu dore ko umubare w’abakandida bagomba kuyijyamo ukomeza kwiyongera.
Rhode Island FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Umunyarwanda Jojea Kwizera, yatakaje Igikombe cy’iyi shampiyona nyuma yo gutsindwa na Colorado Springs Switchbacks FC ibitego 3-0.
Imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia yarakomeje, aho Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur yatsinzwe na EGS Gafsa igitego 1-0. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga yakinnye umukino wose.
Icyumweru gishize ntabwo cyagenze neza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FC Zira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, kuko we na bagenzi be batsizwe na Neftci Baku ibitego 2-1, uba umukino wa gatatu batakaje bikurikiranya. Uyu mukinnyi ntiyigeze akina uyu mukino nubwo yari ku ntebe y’abasimbura.
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ntiyakinnye mu mpera z’icyumweru kuko yari yujuje amakarita y’umuhondo, gusa ikipe ye icyura amanota atatu ku gitego 1-0 itsinze Obolon.
Muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ku munsi wo ku Cyumweru, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yanyagiye Lommel SK ibitego 5-1. Uyu Munyarwanda yatsinze igitego cyo gufungura izamu anatanga umupira wavuyemo icya kane, mbere yo gusimburwa ku munota wa 79.
Ibihe si byiza kuri AEL Limassol, ikinamo myugariro w’Amavubi ukina anyuze mu mpande, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, kuko yatsinzwe na Aris ibitego 3-0, uba n’uwa gatatu wikurikiranya batsinzwe muri shampiyona ya Chypre.
Muri Macedonia, Rwatubyaye yakinnye umukino wose ikipe ye ya Brera Strumica yanganyijemo na FC Struga igitego 1-1.
Olympique de Béja ikinamo Ishimwe Anicet, yatsinzwe na US Monastir ibitego 3-1, uyu mukinnyi ntiyabanje mu kibuga gusa yaje kwinjiramo ku munota wa 52.
Hari abandi bari mu biruhuko kuko shampiyona zabo zamaze kurangira. Gefle IF ikinamo Rafael York na Sandkvens IF ikinamo byiringiro Lague na Mukunzi Yannick zombi zo muri Suède ziri mu biruhuko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!