Komite Nyobozi iyobowe na Munyantwali Alphonse, imaze imyaka ibiri muri FERWAFA nyuma yo gutorwa muri Kamena 2023 kugira ngo isoze manda y’imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku mpamvu ze bwite muri Mata uwo mwaka.
Mu gihe hitegurwa aya matora ateganyijwe mu mpeshyi, ni byinshi byatangiye kuvugwa mu bayoboye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda bishingiye ku kuba hatangiye gutekerezwa uburyo amatora azagenda.
Kimwe mu byazamuye impaka cyane, IGIHE yamenye ko cyongeye no gutuma Komite Nyobozi iterana ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, ni ihindurwa ry’amategeko shingiro iri Shyirahamwe rigenderaho.
Munyantwali Alphonse aheruka gutumiza Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA izaba ku wa 15 Gashyantare, ariko ntihagaragazwa ibyo izaganiraho, icyakora avuga ko bizagezwa ku banyamuryango bidatinze nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 38 y’Amategeko Shingiro, igika cya kane.
Iyo ngingo ivuga ko “iyo Komite Nyobozi yibwirije igatumiza Inteko Rusange Idasanzwe, ni na yo igena ingingo zijya ku murongo w’ibyigwa. Iyo iyitumije byasabwe n’abanyamuryango, umurongo w’ibyigwa ugomba kugirwa n’ingingo batanze.”
Amakuru ari mu bantu batandukanye bari hafi ya FERWAFA avuga ko nubwo hatagaragajwe ibizaganirwaho mu Nteko Rusange Idasanzwe, ariko icy’ingenzi kizagarukwaho ari uguhindura Amategeko Shingiro. Ibindi Komite Nyobozi yari yagennye ko bizaganirwaho ni ikijyanye no kuzuza komisiyo zitandukanye zituzuye.
Bivugwa ko amategeko aheruka guhindurwa mu 2022, ari na yo yakurikijwe mu matora aheruka, atigeze yoherezwa muri FIFA, ahubwo uru rwego ruyobora Ruhago ku Isi rugifite aya mbere.
Ingingo bivugwa ko yashakaga guhindurwa, igashyikirizwa abanyamuryango ngo bayemeze, ni ijyanye n’abagize Komite Nyobozi n’uburyo bw’itora.
Amakuru avuga ko hifuzwa ko hasubizwaho uburyo bwa mbere bwakoreshejwe ku babanjirije Munyantwali Alphonse, uwiyamamariza kuba Perezida wa FERWAFA akajya azana urutonde rwe, yatorwa abaruriho akaba ari bo akorana na bo.
Gushyiraho uburyo bwo kwiyamamaza ku lisiti ni kimwe mu byamufasha gukorana n’ikipe umuntu ashaka kuko uwiyamamaza ari we wagena abajya muri komisiyo zose n’imyanya ibiri ya Visi Perezida.
IGIHE yamenye ko iki gitekerezo kitashyigikiwe cyane mu nama ya Komite Nyobozi yabaye ku wa Kane, ndetse abayitabiriye bemeranyije ko cyakurwa mu bizashyikirizwa abanyamuryango ba FERWAFA ku wa 15 Gashyantare 2025 kugira ngo bagifateho umwanzuro.
Hari amazina agarukwaho bivugwa ko atagifitiwe icyizere ubwo hazaba hatorwa manda itaha ndetse hatangiye kurambagizwa abazafata iyo myanya.
Mu nshuro zitandukanye, IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa FERWAFA ariko ntibyakunda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!