Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mucyo yakomoje ku ngingo zitandukanye zirimo umwuga mushya yerekejemo utarimo abanyarwanda benshi ndetse n’izindi ngingo zitandukanye ziganjemo byinshi mu byamuvuzweho.
Mucyo yavuze ko kugeza ubu, abarizwa mu gice cyo gushaka abakinnyi (Scouting) bitandukanye no kubashakira amakipe nk’uko benshi babitekereza.
Ati “ Nagiye mu mwuga wo kurambagiza abakinnyi (Scouting). Aha ujya kureba umukinnyi mu myitozo, ku mukino ndetse ukamumenya no hanze y’ikibuga.”
“Hari ikindi cy’abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe, abo nakita abakomisiyoneri. Hari n’aba ‘manager’ uyu we aba areberera umukinnyi byose niyo agize ibibazo ni we ibyirukamo.”
Mucyo avuga ko gukorana n’amakipe yo mu Rwanda bikigoye kuko ari bimwe by’umuhanuzi utemerwa iwabo.
Ati “ Mu Rwanda biragoye ku kwizera aka wa mugani ngo nta muhanzi iwabo. Icyakora ibintu ndi kubaka ntabwo ndi gushaka kubikorera mu Rwanda gusa kuko ndi kwagura imiryango, nubwo i Kigali byatinda ariko nziko bizakunda. Nshaka ko ibikorwa byanjye aribyo byivugira kurusha amagambo.”
Nubwo bimeze bityo, avuga ko mu Rwanda amaze kuvugana na Gorilla, Rayon Sports, Bugesera, Kiyovu ndetse na APR FC.”
Mucyo yakomeje avuga ko bafite imbogamizi zo kuzana abakinnyi mu Rwanda kubera urwego rwa shampiyona ruri hasi.
Ati “Imwe mu mbogamizi turi guhura nazo, umukinnyi amubwira kuza mu Rwanda akakubwira ko haba isuku, umutekano n’ubuyobozi bwiza ariko nta mupira ubayo. Icyakora Basketball barayizi. Niyo mpamvu amakipe yacu asabwa kujya ku isoko hakiri kare.”
Yakomeje avuga ko mu gihe gito amaze muri uyu mwuga, umukinnyi yabonyeho amafaranga menshi ari Joshua Mutale wagiye muri Simba SC, yabonyeho ibihumbi 5$.
Ibyo kwitwa umupampe muri APR FC
Ijambo umupampe ntabwo rimaze igihe kinini ritangiye gukoreshwa mu Rwanda. Risobanura abantu bari hafi yawe cyangwa twakwita inshuti zawe.
Mucyo Antha ni umwe mu bashinjwe n’abakunzi ba APR FC ko ari umupampe ku ngoma ya Col (Rtd) Richard Karasira wahoze ayobora iyi kipe.
Mu kugira icyo abivugaho, ntiyahakanye ibyo kuba we, gusa agaragaza ko byafashwe mu buryo butari bwo.
Ati “ Sinzi icyo bita abapampe gusa icyo nakwemerera nuko nari hafi y’ubuyobozi bwa APR ndetse banangishaga inama.”
“Icyo ntakoze abantu bavuze ko nakoze ni ukugurira abakinnyi APR FC kandi kuva yasubira ku kugura abanyamahanga yewe nta numwe natanze. Abo nagerageje kuranga ntabwo babashimye.”
Ku bijyanye n’uko APR FC iri kwitwara ku isoko, Mucyo yavuze ko iri mu nzira nubwo kugera mu matsinda ya CAF Champions League bikigoye.
Ati “Birashoboka ariko biragoye. Icya mbere ni ukugura abakinnyi beza, icya kabiri ni tombola nziza nk’uko byagenze kuri Rayon Sports. Aho bigoye rero ni uko udafite shampiyona irimo ihangana bidashoboka ko wahora mu matsinda.”
“Niyo mpamvu bibaye byiza, Police yahindura imyumvire, Rayon Sports igatuza, AS Kigali igakomera, ku buryo APR FC yabona abo bahangana bakomeye. Naho niba itwara Shampiyona esheshatu zikurikiranya biracyagoye cyane.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!