Kwinjiza akayabo kwa APR FC, amarozi, abatoza birukanywe n’imisifurire mu byaranze igice kibanza cya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukuboza 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Igice cy’imikino ibanza ya Shampiyona cyasojwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza mu gihe imikino yo kwishyura izatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020.

Ni byinshi byaranze imikino 120 yabaye kuva Shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukwakira 2019.

IGIHE yasubije amaso inyuma, igutoranyiriza bimwe mu byagaragaye muri iyi mikino.

1. Abatoza umunani ntibagifite akazi

Mu makipe 16 ari gukina iyi Shampiyona, 14 muri yo, yayitangiye afite abatoza bashya ndetse icyenda muri bo bari abanyamahanga. ½ cy’aba bose ntabwo bagifite akazi!

Mukura Victory Sports yabimburiye andi makipe, yirukana Umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe mu Ukwakira, akukirirwa n’Umurundi Nduwantare Jean Marie Vianney wirukanywe na Gicumbi FC mu mpera z’uko kwezi.

Ugushyingo kwasize hagiye batatu, Bisengimana Justin yirukanwa na Bugesera FC, Seninga Innocent asezera ku mirimo yo gutoza Etincelles mu gihe Musanze FC yirukanye Umurundi Niyongabo Amars.

Abandi batoza batatu basigaye batandukanye n’amakipe yabo muri uku kwezi, aho Umunya-Suède Stephen Johansson yasezeye kuri Heroes, Kiyovu Sports itandukana n’Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Buruchaga’ naho Rayon Sports yirukana Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza.

2. Imisifurire mibi yatumye abasifuzi batatu bahagarikwa

Shampiyona y’uyu mwaka iri mu zavuzwemo cyane imisifurire mibi ku makipe menshi ndetse bikajyana n’amakosa atandukanye yakozwe n’aba bayobora imikino.

Batatu muri bo FERWAFA yemeje ko bahanwe mu gihe abandi bagiye bihanangirizwa cyangwa bagasaba imbabazi.

Uyu mwaka w’imikino watangiye umusifuzi Mpuzamahanga Hakizimana Louis ari mu bihano by’ibyumweru bine kubera amakosa yakoze ku mukino wa Rayon Sports na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro mu 2019.

Rulisa Patience yahaniwe kudatanga penaliti ku mukino Kiyovu Sports yanganyijemo na Gasogi United mu gihe Umutoni Aline yahagaritswe kubera kudatanga penaliti ku mukino wa Gasogi United na Gicumbi FC.

3. Umukino wa APR FC na Rayon Sports waciye agahigo ko kwinjiza menshi

Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa Shampiyona, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ni wo waciye agahigo ko kwinjiza menshi mu mikino 120 ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Uyu mukino wakiriwe na APR FC kuri Stade Amahoro, wabonetsemo miliyoni 65 Frw, amafaranga akubye inshuro eshatu n’igice ayinjijwe na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona ubwo yari yakiriye Rayon Sports.

4. Amarozi ari mu byavuzwe cyane

Imyizerere mu marozi iri mu bikunze kugarukwaho cyane mu mupira w’amaguru ndetse no muri Shampiyona y’uyu mwaka bikaba byarabaye.

Umukino wa Gicumbi FC na APR FC, uwa Gasogi United na Gicumbi FC n’uwa AS Muhanga na Police FC iri mu yagarutsweho cyane kurusha iyindi, ivugwaho gukoreshwamo izi mbaraga z’umwijima.

5. David Luiz yakurikiranye umukino wa Shampiyona

Myugariro wa Arsenal, David Luiz, yakurikiranye umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0.

Uyu mukinnyi yaje mu Rwanda mu Ugushyingo mu rwego rw’ubufatanye buri hagati ya Arsenal akinira na Visit Rwanda.

6. Imwe mu mibare y’ingenzi yaranze igice cya Shampiyona

1- APR FC ni yo kipe itaratsinzwe

APR FC ni yo kipe yasoje igice kibanza cya Shampiyona idatsinzwe ndetse ni yo yasoje iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, irusha amanota atanu Police FC ya kabiri n’amanota atandatu Rayon Sports ya gatatu.

Ikipe y’ingabo ni yo yo nyine yabashije gutsindira Sunrise FC iwayo kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Golgotha Stadium mu makipe umunani yagiye kuhakinira.

2- Imikino Gicumbi FC na Heroes FC zatsinze

Gicumbi FC ya 15 n’amanota icyenda na Heroes FC ya nyuma n’amanota umunani, zombi zatsinze imikino ibiri mu gice kibanza cya Shampiyona.

Amakipe yombi ni yo ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe yakomeza kuguma muri iyi myanya ibiri yo munsi y’umurongo utukura.

9- Umubare w’ibitego byinshi byabonetse mu mukino umwe

Umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga niwo wabonetsemo ibitego byinshi bigera ku icyenda ku munsi wa karinwi wa shampiyona. Uyu mukino Bugesera FC yawutsinze ibitego bitanu kuri bine bya AS Muhanga.

11- Umubare w’ibitego bya Babuwa Samson

Umunya-Nigeria Babuwa Samson Omoviare ukinira Sunrise FC, ni we ushoje igice cya Shampiyona ayoboye abandi batsinze ibitego byinshi, aho yinjije 11.

Akurikiwe na Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wa Bugesera FC watsinze ibitego 10 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Usengimana Danny wa APR FC unganya ibitego na Wangi Pius wa Sunrise FC.

17- Umubare w’imikino itarabonetsemo igitego, ikarangira ari ubusa ku busa

30- Umubare w’ibitego byinjijwe cyangwa bigatsindwa ikipe imwe

APR FC ni yo yinjije ibitego byinshi muri iyi mikino ibanza ya Shampiyona (30) mu gihe Haroes FC ya nyuma, ariyo yinjijwe ibitego byinshi (30).

APR FC ni yo kipe yasoje imikino ibanza ifite ubwugarizi buhagaze neza, aho yinjijwe ibitego icyenda gusa mu gihe Police FC na Rayon Sports zinjijwe 11.

Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu wabonetsemo miliyoni 65 Frw
Uwari umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza, ni umwe mu batoza umunani batandukanye n'amakipe yabo
Umutoni Aline wayoboye umukino wa Gasogi United na Gicumbi FC ni umwe mu basifuzi bahagaritswe
Myugariro wa Arsenal, David Luiz asuhuzanya na Usengimana Danny wa APR FC
Amarozi ari mu byagarutsweho mu mikino imwe y'igice kibanza cya Shampiyona y'uyu mwaka w'imikino wa 2019/20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .