00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwegura kwa Komite ya Musanze FC bishobora kuyihombya agera kuri miliyoni 70 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2021 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Musanze FC ni yo kipe yari ibayeho uko abakinnyi babyifuza mu makipe yose abarizwa mu Ntara, akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Gusa, Komite Nyobozi yayo yeguye ku wa Mbere, tariki ya 2 Kanama 2021, ivuga ko ubushobozi buhari ubu budahagije ndetse bishobora gukurikirwa no gutakaza bamwe mu bafatanyabikorwa.

Iyi kipe yashinzwe nyuma yo kwivanga kwa Mukungwa 408 na Mukungwa Sports mu 2008, yazamutse mu Cyiciro cya Mbere mu 2009 ndetse yashoboraga gusubira mu Cyiciro cya Kabiri uwo mwaka w’imikino, irokorwa no gusenyuka kwa Atraco FC na Electrogaz FC, yo na Marines ziguma mu Cyiciro cya Mbere nubwo mu mwaka wakurikiyeho byagenze ukundi.

Kuva Musanze FC igarutse mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2013/14, yari mu makipe abayeho neza muri Shampiyona y’u Rwanda bitewe n’imikoranire myiza yarangwaga hagati y’ubuyobozi bw’Akarere kayitera inkunga ndetse n’ubuyobozi bwayo.

Akarere ka Musanze kayigenera hagati ya miliyoni 80 Frw na miliyoni 120 Frw ndetse yari ifite abayobozi bayitangira, bagashyiramo amafaranga atari make, byongeye bagatanga agahimbazamusyi kikubye kabiri iyo abakinnyi babaga batsinze umukino.

Musanze FC imaze imyaka isaga itanu nta mukinnyi cyangwa umutoza ibereyemo ikirarane cyaba icy’umushahara cyangwa icy’amafaranga yaguzwe ntayahabwe uretse uwari umutoza w’abanyezamu Hakizimana Charles ‘Macari’ wayireze mu 2017/18, nabwo agahita yishyurwa.

Mukura Victory Sports ni yo kipe ikoresha ingengo y’imari iri hejuru y’iya Musanze FC mu makipe yo mu ntara ariko na yo ikunze kugaragaramo ibibazo by’amikoro macye.

Ukwezi kwa buki kwaba kurangiye i Musanze?

Ubwo umwaka w’imikino wa 2019/20 wasubikwaga muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19, Musanze FC yahembaga miliyoni 5 Frw buri kwezi, yari imaze gukoresha miliyoni 164 Frw.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, kugeza muri Kamena 2021, Musanze FC yari imaze gukoresha asaga miliyoni 196 Frw.

Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye ku wa Mbere, tariki ya 2 Kanama 2021, yavuze ko impamvu nyamukuru ari uko Akarere kagabanyije ingengo y’imari katangaga nyamara ari bwo yakabaye yiyongera kubera uko isoko n’ibihe bimeze.

Yagize iti “Nyuma y’imyaka ine, bamwe muri twe tumaze tuyobora ikipe ya Musanze FC, dukurikije amafaranga twakoreshaga muri iyo myaka, tukabona ingengo y’imari igenda igabanuka, twabonye bishobora kuzatujyana habi kandi ikipe ya Musanze FC ifite abakunzi benshi.”

Amakuri IGIHE ikesha bamwe mu bari bagize ubuyobozi bwa Musanze FC ni uko butishimiye uburyo Akarere kagaragaje intege nke mu gushyigikira ikipe kugeza ubwo gahakarika ibyo kugura abakinnyi.

Ikindi ni uko Akarere ka Musanze kagabanyije ingengo y’imari katangaga, ikava kuri miliyoni 125 Frw, mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22 ikazaba miliyoni 100 Frw.

Kwegura kw’abari abayobozi, igihombo kuri Musanze FC?

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangira, Musanze FC yakoresheje miliyoni 65 Frw mu kugura abakinnyi no gushyiraho umutoza Seninga Innocent.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uruhare runini rwari urw’abayobozi bayo bazamuye ingengo y’imari ikava kuri miliyoni 125 Frw zatanzwe n’Akarere ka Musanze, ikagera hafi kuri miliyoni 200 Frw zakoreshejwe mu mwaka wose w’imikino.

Amakuru avuga ko Tuyishimire Placide ‘Trump’ wari Perezida w’iyi kipe, yatanze agera kuri miliyoni 54 Frw binyuze muri CETRAF Ltd, Rwabukamba Jean Marie Vianney wari Visi Perezida wa mbere atanga miliyoni 10 Frw binyuze muri ’Makamburu’ mu gihe Nsanzumuhire Dieudonné wari Perezida w’abafana, yatanze miliyoni 10 Frw binyuze mu “Urwunge”.

Aba babagabo ntibigeze bavuga niba bazakomeza gufasha Musanze FC mu gihe bari bamwe mu bayifatiye runini.

Gusa, amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Kanama, i Musanze hateranye inama y’igitaraganya kugira ngo yige ku bwegure bwa Komite Nyobozi yayoboraga ikipe.

Si ubwa mbere Tuyishimire Placide yeguye ku buyobozi bwa Musanze FC kuko no mu Ukuboza 2019 yabikoze ariko yemera kongera kuyiyobora nyuma yo kwizezwa imikoranire myiza.

Tuyishimire Placide 'Trump' wari Perezida wa Musanze, yatanze asaga miliyoni 50 Frw mu mwaka ushize w'imikino
Rwabukamba Jean Marie Vianney wari Visi Perezida wa mbere, yatanze miliyoni 10 Frw muri Musanze FC binyuze muri 'Makamburu'
Nsanzumuhire Dieudonné wari Perezida w’abafana, na we yari umufatanyabikorwa utanga asaga miliyoni 10 Frw binyuze mu “Urwunge”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .