Imodoka 10 za coaster zuzuye abafana biganjemo abisize amarangi n’abambaye imyambaro ya APR FC, ni zo zahagurutse muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ziri mu matsinda atatu.
Itsinda rya nyuma ryatsimbuye i Nyabugogo saa tatu zuzuye, rigana i Huye gutera ingabo mu bitugu ikipe bihebeye.
Aba bafana bahuye n’izindi coasters ebyiri zavuye mu Mujyi wa Muhanga maze bamanukira rimwe baririmba indirimbo zirata ibigwi by’ikipe, bavuza amafirimbi, vuvuzela, banahonda ku modoka, ibintu byashimishaga abari aho banyuraga hose.
Bageze mu Mujyi wa Huye bakoze akarasisi kazenguruka rond-point yaho bavuza ingoma, ibirumbeti, bahanika amajwi mu ndirimbo zirata ubutwari bw’ikipe, nk’ikimenyetso cyo kwereka abafana ba Mukura Victory Sports ko abakeba bigaruriye umujyi wabo, ndetse biteguye gucyura amanota atatu.
Iki gikorwa cyahuruje imbaga y’abatuye i Huye aho benshi bashungeraga ibi birori batishyuriye. Cyasojwe n’urugendo rugana kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kwitegura umukino.
Abafana ba APR FC bamanutse bafite icyizere cyinshi cyo gutsinda Mukura Victory Sports kuri Stade Huye nyuma y’uko ibakoze mu jisho mu mukino ubanza muri Shampiyona y’umwaka ushize, wabaye tariki 1 Gashyantare 2022 ikabatsindira kuri Stade ya Kigali igitego 1-0 .
Muri uwo mwaka, umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Huye tariki ya 13 Werurwe warangiye amakipe anganya igitego 1-1.
Mu mikino itanu imaze guhuza aya amakipe yombi, Mukura Victory Sports yatsinzemo umwe, anganya umwe mu gihe APR FC yatsinzemo itatu. Muri iyo mikino Mukura VS yinjijemo ibitego bitatu mu gihe Ikipe y’Ingabo yatsinze ibitego umunani.
Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 10 n’amanota 13.
Mu mikino 10 imaze gukina yatsinzemo ine gusa, inganya umwe, itsindwa itanu yose; APR FC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 aho irushwa na mukeba Rayon Sports ya mbere amanota ane, mu mikino icyenda imaze gukina yatsinzemo itanu inganya ine, itsindwa umwe.

































Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!